Babishatse bakorera amafaranga ! Umukoro ufitwe n’abahanzi b’i Rubavu muri 2024

13/12/2023 13:28

Umuziki wamaze kuba ikiraro kuri bamwe n’imyidagaduro iba isoko y’amafaranga ku bandi.Uwakunze umuziki akawukora wenyine nk’aho ariyo suka ahingisha yageze kubyo yifuza kuri ubu niwe uhanzwe amaso n’Abanyarwanda mu gihe uwawufasha nk’aho gusohokera we yawuvuyemo awututse.Ese ni ayahe mahirwe abahanzi b’I Rubavu bafite muri uyu mwaka wa 2024?

 

Nitujya kuvuga amahirwe abahanzi bafite turahera kuri bo ubwabo , aho bakwiriye kumenya ko urukundo bafitiye umuziki , ukwiriye kubabera imbarutso yo kumva inama z’abafite ibyo babarusha ndetse no kumenya aho berekeza amaso bitewe n’ibyo bawushakamo [Amafaranga].

 

ESE BAKENEYE KUMENYA IKI MURI UYU MWAKA MUSHYA ?

Umuziki wo mu Karere ka Rubavu wahoze ku mwanya wa mbere mu myaka yatambutse ku buryo kugaza ubu icyubahiro wahoranye bamwe mu baturaka ahandi bakikibonera mu mboni y’abahaturutse bakajya gukorera mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

1.Abashoramari.

Mu karere ka Rubavu hari abamaze kugaragaza ko bakunda umuziki cyane ku rwego rwo hejuru ku buryo  abahanzi bakwiriye kubegera bagakorana mu buryo  bumwe cyangwa ubundi.Uretse mu Karere ka Rubavu , mu Rwanda buri muhanzi ahora azenguruka agira ngo arebe ko hari aho yakura amahirwe amuha amafaranga agatanga impano gusa.

 

Muri uyu mwaka wa 2024, abahanzi bo muri Rubavu barasabwa kwegera abafite ubushobozi mu gushora imari bagakorana.

 

2.Kumva inama.

Umuhanzi weze wamamaye mu Rwanda kugeza ubu afite umujyanama muri muzika.Uretse umujyanama aba agomba no kumva inama z’abafite ibyo bamugomba kandi bamurusha.

 

Umuhanzi  ukora umuziki mu Karere ka Rubavu, muri 2024, arasabwa gushaka umujyanama mu bya muzika ku buryo ashobora no kumugorera aho we atakwigeza.

 

3.Kubaka imbuga nkoranyambaga no guharika  gusabiriza Poromosiyo bakishyura.

Ibyo twahereyeho hejuru byose, bizubakirwa ku kuba umuhanzi afite imbuga nkoranyambaga ze kandi zikora neza kuburyo ibyo ashyizeho abanyarwanda Ama Miliyoni bazajya bahita babibona.

 

Kuri ubu ntabwo umuhanzi ushobora kuba amaze imyaka irenga 5 muri muzika , ariko ngo abe adafite abamukurikira kumbuga Nkoranyambaga ze bari munsi y’ibihumbi 600.

 

Umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu ushaka gutera imbere uyu mwaka ugomba kumusiga byibura afite abarenga ibihumbi 100 [Followers], bamukurikira kuri Instagram no kuri  Twitter , Snapchat n’ahandi ku buryo  aho azagera bazamuha karibu.

 

Kuba umuhanzi amaze imyaka 10 muri muzika ariko ntacyo kwerekana afite cyangwa ashobora gutangaza ikintu akabura n’abarenga ibihumbi 200 [200k views], bakibonye , ni ugutsindwa adakwiriye kugereka kubandi bantu.

 

4.Kwamamaza.

Abahanzi bakorera umuziki mu Ntara, abenshi bumva ko atari abacuruzi nk’abandi ndetse bagatekereza ko kwamamaza ibihangano byabo biri mu nshingano z’abashinze Radiyo , ibinyamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga ntibumve ko umucuruzi waranguye ntiyamamaze bihera mu isoko.

 

5.Kugira umuziki akazi no kugira ikinyabupfura.

Mu Rwanda hari ingero nyinshi z’abahanzi bahisemo gufata umuziki nk’akazi kabo ka buri munsi, benshi muri aba , bafite ibigo bikomeye bamamariza, bafite YouTube zibaha amafaranga , n’izindi mbuga bakoresha n’imiryango bakorana nayo byose bibaha inyungu.

6.Kumenya ibinyamakuru biri mu karere gukorana nabyo no gukorana n’aba Promoters baho

Akarere ka Rubavu kamaze gutera imbere muri byose kuburyo , hamaze kugera Radiyo 2 n’ibinyamakuru  byinshi.Muri aka Karere kandi harimo aba ‘Promoters’ [Abafasha mu kumenyekanisha], aba nabo ni intwaro ikomeye kuri aba bahanzi.Utereye amaso ahandi, ubonako umuziki waho uzamurwa n’abitwa aba-‘Influencers’.Abahanzi b’i Rubavu, nabo bafite umukoro wo kwiyegereza aba bantu kugira ngo bafashanye uyu mwaka tugiye kwinjiramo.

Iyi nkuru niba uyisomye ukaba uri umuhanzi, icyo ukuyemo ucyandike ahantu , ukigire intego.

 

Tubifurije iterambere.

Uramutse ushaka gukorana natwe , twandikire kuri Email yacu Info@umunsi.com,

Advertising

Previous Story

Nigeria : Umusore w’umunyeshyuri yatawe muri yombi nyuma yo gutera inda abakobwa 4 baba police

Next Story

Nyuma yo kumenya ko agiye gusubizwa mu nkiko, Titi Brown yatangaje amagambo akomeye yateye benshi agahinda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop