Azam FC yageneye Perezida Paul Kagame impano

03/08/2024 19:07

Ikipe yo muri Tanzania Azam FC yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umupira wanditseho ijambo Kagame mu mugongo.

Azam FC yo muri Tanzania ikina icyiciro cya Mbere, yatumiwe mu munsi mukuru wa Rayon Sports ni Ikipe nkuru bitewe n’ibigwi byayo muri Tanzania.

Iyi kipe yahaye impano Perezida Paul Kagame y’Umupira wanditseho ijambo Kagame mu mugongo ku munsi mukuru wa Rayon Sports ( Umunsi w’Igikundiro) kuri Pele Stadium.

Ubwo Azam FC yari ihawe ijambo , Umuvugizi wayo Hasheem Ibwe yavuze ko bamuhaye iyi mpano kubera uburyo bakunda Paul Kagame ndetse n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Tanzania bahisemo kumuha impano.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa Azam FC Abdulkalim Amin Popati washyikirije Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Fidele , bavuga ko iyi mpano bayimuhaye kubera uburyo ateza imbere imikino.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame akunze gushimirwa cyane kubwo guteza imbere imikino ndetse n’imiyoborere myiza.

Iyi kipe ya Azam yakinnye na Rayon Sports ku munsi Mukuru wa Rayon Sports ( Umunsi w’Igikundiro).

Previous Story

Somalia: Umuntu yiturikirijeho igisasu

Next Story

Rayon Sports bayikubise urushyi ku matama , APR FC ipfukamira Simba SC

Latest from Imikino

Banner

Go toTop