Advertising

Ayra Starr yatangaje Album nshya

23/04/2024 19:48

Ayra starr abinyujije mu mashusho yatangaje ko agiye gushyira hanze album mu gihe kidatinze.

Abinyujije mu mashusho kumbuga nkoranyambaga ze , Ayra Starr yemeje ko mu kwezi gutaha ari bwo azashyira hanze ‘Umuzingo’ mushya.Ayra Starr wamamaye mu njyana ya Afrobeat akomoka muri Nigeria ndetse aherutse guhura na Rihanna ubwo bari bahuriye mu Bwongereza mu Mujyi wa London.

Ni ubutumwa yatangaje yifashishije indirimbo atari yashyira hanze, izaba iri kuri yo Album nshya.Aya amashusho yayaherekeresheje amagambo agira ati:”Album nshya ni mu kwezi gutaha”.Abakunzi be banejejwe cyane n’uburyo ari gukora umuziki nk’umukobwa utanga icyizere muri Afurika.

Previous Story

Bugesera igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yandagaje Rayon Sports

Next Story

Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop