Australia: Umugore yemeye ko yivuganye abantu 3 barimo Sebukwe

14/08/2023 18:11

Erin Patterson umugore w’imyaka 48 yiyemereye imbere y’amategeko ko abantu batatu barimo Sebukwe bapfuye bishwe n’ibiryo yari yateguye birimo ibihumyo byangiritse.

Umugore udasanzwe yateguye ifunguro rigizwe n’ibihumyo n’ibindi,maze atumira abarimo Sebukwe kugira basangire hagamijwe kwiyunga n’umugabo we witwa Simon Patterson nk’uko abitangaza.

Byatangajwe ko uyu mugore yigeze gushinjwa na Simon Patterson uwahoze ari umugabo we  ko yigeze kugerageza kumwivugana abimugaburira,akamara iminsi igera kuri 16 muri koma ariko ku bw’amahirwe akaza kurokoka agakira.

Uyu mugore yagiye kuri polisi yemera ko abapfuye bazize ibihumyo yabatekeye,ariko nawe yavuze ko basangiye,kandi we ntagire icyo aba,gusa yemera ko ariwe wateguye amafunguro kandi ko ababajwe n’urupfu rw’abantu yakundaga.

Abahanga mu gusuzuma uburozi bahawe ibisigazwa by’ibiryo kugirango  basuzume niba  ibyo biryo byararozwe,cyangwa niba barishwe n’ikindi kintu,gusa umugore yamaze kwemera ko bapfuye nyuma yo gufata amafunguro yari yabahaye nk’uko The Mirror ibitangaza.

Advertising

Previous Story

Amwe mu mafunguro yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Imiterere y’igitsina cy’umugore yaba ifite uruhe ruhare mu munezero w’Abashakanye? Ibyo wamenya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop