Amafunguro amwe na mwe agira uruhare mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi akaba ari ibitangazwa nk’uko urubuga rwa health magazine rubta
Ubuki
Mujya mwumva bavuga ijambo ”Lune de miel” iri jambo rifite inkomoko mu bitwa Abaperesi, mu gihugu cya Irani y’icyi gihe.
Iyo umuhungu wabo yarongoraga yagombaga kumara ukwezi kose anywa ubuki we n’umugore we ngo butera imbaraga igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, bityo ngo bakororoka vuba.
Ubuki bugizwe na vitamin B, ifasha mu ikorwa ry’umusemburo wa testosterone ukenerwa n’ubugabo bw’umugabo.
Abantu bakora imikino ngororamubiri, ibasaba gukoresha imbaraga nyinshi nabo ngo bashobora kwifashisha ubuki.
Shokora
Ikungahaye ku byitwa tryptophan, bigira uruhare rwo gutuma umubiri ugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Shokora ngo inakungahaye kuri phenylethylamine ifasha umubiri kuryoherwa n’ibikorwa by’urukundo bikorwa hagati y’abakundana.
Urusenda
Rukungahaye kuri capsaicin,ifasha umubiri kuvubura umusemburo uba mu bwonko, endorphins, utuma umuntu agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.