Uwahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi yasanzwe muri Gereza yari afungiyemo yapfuye
Inkuru ku Rwanda

Uwahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi yasanzwe muri Gereza yari afungiyemo yapfuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 183 min gusoma
Uwahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi yasanzwe muri Gereza yari afungiyemo yapfuye
Sanga:
writer.umunsi.com

François Bazaramba wari umupasiteri w’Itorero ry’Ababatisita mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yapfiriye muri gereza yo muri Finland aho yari afungiwe igihano cya burundu yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Finland agaragaza ko Bazaramba, wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yasanzwe yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 muri gereza ya Kerava, iherereye mu bilometero bigera kuri 30 uvuye mu murwa mukuru Helsinki. Iyo gereza ni yo yari amazemo imyaka myinshi afungiwe, guhera mu 2012, nyuma yo guhamywa n’inkiko igifungo cya burundu.

Amakuru atangazwa avuga ko umurambo we wabonywe mu gace gakorerwamo ibikorwa byo kwidagadura birimo sauna. Polisi ya Finland yemeje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rwe, mu gihe ubuyobozi bw’igororero yari afungiyemo bwari butaratanga ibisobanuro birambuye kuri iyo mpanuka. Bazaramba yageze muri Finland mu 2004 asaba ubuhungiro, ariko icyo cyifuzo cye cyaranze kubera amakuru yamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’imyaka mike hakorwa iperereza ryimbitse, yatawe muri yombi mu 2007, bituma atangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zo muri icyo gihugu. Nyuma yo kuburanishwa, yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha birimo gushishikariza Jenoside no kugira uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1994. Urukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki rwemeje ko yagize uruhare rukomeye mu mugambi wo gutsemba Abatutsi bo mu gace ka Maraba, ubu kari mu Karere ka Huye, ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ashishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa.

Urwo rukiko kandi rwagaragaje ko Bazaramba yagize uruhare mu gutegura no kuyobora ibitero byahitanye abarenga 5. 000, cyane cyane mu gace ka Nyakizu, ubu kari mu Karere ka Nyaruguru. Ubushinjacyaha bwavuze ko yanagize uruhare mu gushyiraho no gukomeza amarondo na za bariyeri, ibintu byatumye Abatutsi benshi bahunga, imitungo yabo igasahurwa, inzu zigatwikwa cyangwa zigasenywa.

Nubwo yahakanye ibyo byose yari ashinjwa, Bazaramba yaburanishijwe urubanza rwagiye mu mateka ya Finland, kuko rwabaye urwa mbere ruburanishijwe hakurikijwe ihame ry’ububasha mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Urupfu rwe rubaye asoje imyaka myinshi afungiye kure y’igihugu yakoreyemo ibyo byaha.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize