U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria muri Handball
Imikino

U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria muri Handball

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 254 min gusoma
U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria muri Handball
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 30-20 mu mukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, bityo inabura amahirwe yo kugera muri ¼ cy’iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Iri tsindwa ryatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali. Uyu mukino wari ufite agaciro gakomeye ku mpande zombi, kuko u Rwanda rwasabwaga gutsinda rukabona itike ya ¼, mu gihe Nigeria yashakaga intsinzi kugira ngo isoze imikino y’amatsinda iyoboye. U Rwanda rwatangiye umukino rugaragaza imbaraga n’ishyaka, aho mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yanganyaga ibitego 4-4. Umunyezamu Kwisanga Peter yagize uruhare rukomeye muri iyi ntangiriro nziza kubera imipira myinshi yakuyemo, atuma u Rwanda rugumana icyizere. Nyuma y’iyo minota ya mbere, u Rwanda rwatangiye gukora amakosa yo gutakaza imipira no kutabyaza amahirwe yose rukura mu bitero byarwo. Ibyo byahesheje Nigeria kubona ibitego byiyongera, ibona ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mbere y’uko umutoza wayo asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be. N’ubwo byari bigoye, abakinnyi b’u Rwanda barimo Rwamanywa Viateur, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bafashije ikipe kugabanya ikinyuranyo, kiva ku bitego bitanu kigera kuri bitatu, ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire. Igice cya mbere cyarangiye Nigeria iyoboye n’ibitego 14-10. Igice cya kabiri cyatangiye kigoye cyane ku Rwanda, cyane cyane guhera ku munota wa kane, ubwo Hagenimana Fidèle yahanwaga iminota ibiri ku ikosa yakoze. Ibi byakurikiwe n’ihanwa rya Akayezu André nawe wahawe iminota ibiri nyuma yo kwinjira nabi mu kibuga, bituma u Rwanda rukina rugabanyije abakinnyi, rugasigara rufite bane imbere mu kibuga. Ibyo byahaye Nigeria amahirwe yo kongera ibitego byayo, ikinyuranyo kigera ku bitego bitanu (16-11), nubwo Mbesutunguwe Samuel yaje kugabanyaho kimwe. Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Akayezu André yahawe ikarita itukura nyuma yo guhanwa iminota ibiri ku nshuro ya gatatu. Iyi karita yahesheje Nigeria penaliti, yatumye ikinyuranyo cyiyongera kigera ku bitego icyenda (22-13), bituma icyizere cy’u Rwanda cyo kugaruka mu mukino kirushaho kugabanuka. Umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 30-20, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere. Nubwo rutabashije kugera muri ¼, Ikipe y’Igihugu iracyafite undi mukino wo guhatanira imyanya myiza. Ku Cyumweru, u Rwanda ruzakina na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda B, mu mukino uzabera muri Petit Stade guhera saa 11:30, wo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 18 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize