Rutahizamu Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports
Imikino

Rutahizamu Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 73 min gusoma
Rutahizamu Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports
Sanga:
writer.umunsi.com
Fall Ngagne Rutahizamu ukomeye ukomoka muri Senegal, yasubukuye imyitozo mu ikipe yamutangaje nk’umukinnyi Rayon Sports nyuma y’uko yari yaragiye iwabo. Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura ikipe ya APR FC ku wa Gatandatu bazakina umukino wa Super Cup ya FERWAFA 2025.Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu iyi kipe yambara ubururu n’umweru yayikoze ikaba yitabiriwe n’abarimo Fall Ngagne wari umaze igihe adakora kubera ko yari yaragiye iwabo. Uyu mukinnyi yari yaragiye asabye uruhushya avuga ko agiye kwita kuri nyina, gusa aratinda bituma Rayon Sports imwandikira. Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabigarukagaho yagize ati:”Fall Ngagne yagiye atubwira ko agiye kureba nyina ariko ikibazo cye twabonye ko kirenze ibyo. Ikibazo cye twagihariye ushinzwe ibijyanye n’inyungu ze tumuha igihe ntarengwa ko agomba kuba yageze mu Rwanda hanyuma bitakunda ubuyobozi bugafata ibindi byemezo. Twamuhaye ko ku wa Mbere agomba kuba ari mu kazi ubwo nataza tuzafata indi myanzuro.” Fall Ngagne aheruka gukinira Rayon Sports mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize amaze kuyitsindira ibitego 13 muri shampiyona. Kuva icyo gihe ntarongera kuyikinira kubera ikibazo cy’imvune yagize.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize