RIB yafunze abantu batatu bakekwaho gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu
Inkuru ku Rwanda

RIB yafunze abantu batatu bakekwaho gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 303 min gusoma
RIB yafunze abantu batatu bakekwaho gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu
Sanga:
writer.umunsi.com

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guhungabanya umutekano n’ituze rusange. Aba bakekwaho gukoresha imiyoboro itandukanye ya YouTube mu gukwirakwiza ayo makuru.
Iri tangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026, binyuze ku rubuga rwa X rwa RIB.

RIB yatangaje ko aba bantu bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye z’uru rwego zirimo izo mu bice bya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho. Mu butumwa bwayo, RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda bose ko imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga igomba gukorwa hubahirijwe amategeko. Yashimangiye ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzakoresha izi mbuga mu gukora ibyaha cyangwa gukwirakwiza amakuru agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Barafinda Sekikubo Fred asanzwe azwi n’abantu benshi kuva mu mwaka wa 2017, ubwo yageragezaga kwiyamamaza nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Icyakora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaje gusanga atujuje ibisabwa, bituma kandidatire ye itemerwa. Uyu mugabo yongeye kugerageza amahirwe mu mwaka wa 2024, aho yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga uwo mwaka.

Na bwo Komisiyo yaje gusanga atujuje ibisabwa by’itegeko, cyane cyane ku bijyanye n’ibyangombwa bisabwa ku mukandida. Ifungwa ry’aba bantu riri mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, hagamijwe kurinda ituze n’umutekano w’igihugu. RIB yashimangiye ko iperereza rikomeje kandi ko amategeko azubahirizwa ku bakekwaho ibi bikorwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize