Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yapfiriye ku muvuzi gakondo
Inkuru ku Rwanda

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yapfiriye ku muvuzi gakondo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 74 min gusoma
Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yapfiriye ku muvuzi gakondo
Sanga:
writer.umunsi.com

Umujyanama w’Ubuzima wo mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu rugo rw’uvugwaho gukora ubuvuzi gakondo buzwi nka magendu. Iby’urupfi rw’uwo mujyanama w’Ubuizma byemejwe n’umugabo wa nyakwigendera, inzego zibanze ndetse n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba. Umugabo we avuga ko umugore we yapfuye yari yamujyanye kwivuza kuri uwo muvuzi kubera uburwayi bw’inzoka ya tirikomonase.

Asobanura ko amaze guterwa urushinge rwo mu mutsi w’ukuboko n’urundi rwo ku nda, yahise agira ibibazo bikomeye maze agwa muri urwo rugo. Ati: “Yego, umugore wanjye yari Umujyanama w’ubuzima. Numvaga bavuga ko avura, mujyanayo ngo amuvure.

Amuteye inshinge ebyiri arasinzira, agenderako arapfa. Yaguye muri urwo rugo. ” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko amakuru ajyanye n’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye ku wa 03 Mutarama 2026.

Yasobanuye ko nyakwigendera yagiye kwivuza kwa muganga wa kinyarwanda maze agaterwa urushinge, bikamuviramo kuremba bikomeye, nyuma akaza gupfa. Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise abura, ariko inzego z’umutekano zivuga ko zikomeje kumushakisha kugira ngo akurikiranwe n’amategeko. Umuryango wa nyakwigendera ntacyo uratangaza ku mpamvu yatumye umujyanama w’ubuzima yivuriza mu buvuzi bwa magendu, nyamara atuye hafi y’ikigo nderabuzima.

Ibi byatumye benshi bagaragaza impungenge no kwibaza ku mpamvu umuntu wagiraga inshingano zo gukangurira abaturage kwivuza mu bigo byemewe, nawe akagana ubuvuzi butemewe. Umwe mu baturanyi ba Kanyenzi Eliphase yahamirije Imvaho Nshya ko uwo mugabo n’umugore we bahise batoroka. Yavuze ko atari ubwa mbere Kanyenzi avugwaho gukora ubuvuzi bwa magendu, kuko ngo kenshi yagiye abyihanangirizwa n’ubuyobozi ndetse akanabifungirwa, ariko agakomeza kubikora rwihishwa.

Yongeyeho ko bitatangaje benshi kuba yakomeje gushuka abaturage, icyababaje cyane kikaba ari uko n’Umujyanama w’ubuzima yamwizereye akamugana. Aya makuru yemejwe kandi na Harerimana Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri. Yavuze ko amakuru akimenyekana bihutiye kujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Bushenge kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyamwishe, mu gihe Kanyenzi Eliphase n’umugore we bakomeje gushakishwa.

Ati: “Ayo makuru tukiyamenya twagiye gufata umurambo tuwujyana ku bitaro bya Bushenge ngo hamenyekane uko byagenze n’icyamwishe. Ukekwaho urupfu rwe yahise atorokana n’umugore we, aracyashakishwa. Iwe twahasanga hafunze.

” Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri bwahamagariye abaturage kwirinda ubuvuzi bwa magendu no gukoresha serivisi z’ubuvuzi bwemewe n’inzego zibishinzwe. Bwanagaragaje agahinda kenshi ku rupfu rwa nyakwigendera, by’umwihariko bitewe n’uko yari Umujyanama w’ubuzima wagize uruhare runini mu gukangurira abaturage kwivuriza kwa muganga wemewe. Ubuyobozi bwongeye gusaba abakora ubuvuzi bwa magendu kubuhagarika burundu, bubibutsa ko butazihanganira uwo ari we wese uzabikora.

Bwagaragaje ko Kanyenzi Eliphase yari amaze igihe kinini avugwaho ibi bikorwa ndetse akanabihaniwe inshuro nyinshi, ariko agakomeza kubikora mu ibanga. Ati: “Ni umuntu wari uzwiho ibi bikorwa kuko hari igihe yafatanywe imiti ya magendu arafungwa, avamo avuga ko abiretse. Ntitwari tuzi ko yabikomeje.

None hagaragaye urupfu bikekwa ko ari byo yazize, ni ikibazo gikomeye. ” Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti (NPC) n’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Inganda (NIRDA), byigeze gutangaza ko ubuvuzi gakondo bugifite ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti ikoreshwa, bitewe n’uko abenshi mu babukora badafite ubumenyi buhagije ku bigize umuti ndetse n’ingano y’igipimo gikwiye, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize