Nyamasheke: Umugabo afungiwe gukubita Gitifu ashinja kumwimisha imfashanyo y’abibasiwe n’amapfa
Inkuru ku Rwanda

Nyamasheke: Umugabo afungiwe gukubita Gitifu ashinja kumwimisha imfashanyo y’abibasiwe n’amapfa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 104 min gusoma
Nyamasheke: Umugabo afungiwe gukubita Gitifu ashinja kumwimisha imfashanyo y’abibasiwe n’amapfa
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Umuyobozi w’Akagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri. Uwo mugabo ashinjwa kuba yarakubise uwo muyobozi amurega ko yamukuye ku rutonde rw’abagombaga guhabwa imfashanyo y’ibigori byahabwaga abaturage bibasiwe n’amapfa. Ibi byabereye muri uyu Murenge nyuma y’izuba ryinshi ryibasiye ako gace, rituma imyaka ikumagara ntiyere, bigatuma abaturage benshi cyane cyane abahinzi babura amafunguro ahagije.

Ni muri urwo rwego Leta yari yatanze imfashanyo y’ibigori bigenewe abaturage batishoboye. Ibyabaye byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 8 Mutarama 2026, ubwo Gitifu Ngabonziza Principe yari ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abagize inzego z’umutekano, bari mu gikorwa cyo kugenzura imikorere y’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza. Muri urwo rwego ni bwo bahuye na Ndagijimana Félix wari uvuye mu kabari, yasinze.

Gitifu Ngabonziza yavuze ko uwo mugabo yababajije abo bari bo, bamubwira ko ari abayobozi bari mu kazi ko kugenzura irondo n’utubari. Yahise ababwira amagambo abasaba niba ari bo bamukuye ku rutonde rw’abahawe ibigori. Atarabonera igisubizo, ngo Ndagijimana yahise amusunika, maze undi abajije impamvu abigenje atyo, ahita amukubita ikofe ku munwa wo hejuru, amukomeretsa cyane ku buryo yatangiye kuva amaraso menshi.

Nyuma yo kumukubita, Ndagijimana ngo yahise yiruka, ariko abo bari kumwe bahita bamwirukaho baramufata bamushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Shangi. Gitifu wakomeretse we yahise ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukoma, bamusaba no kujya ku bitaro bya Bushenge kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo cyiyongereyeho. Nyuma yaho yatanze ikirego kuri RIB kugira ngo uwamugiriye urugomo akurikiranwe n’amategeko.

Gitifu Ngabonziza Principe yakomeje avuga ko atigeze akura Ndagijimana Félix ku rutonde rw’abahawe imfashanyo y’ibigori, ahubwo ko yarukuwemo n’abaturage bagenzi be nyuma yo gusuzuma ko yishoboye. Yongeyeho ko iyo mfashanyo yagenewe abatishoboye, bityo ko ibyo Ndagijimana yamushinjaga byari bidafite ishingiro, ahubwo bikarangira amuhohoteye. Umuturage wo muri aka kagari ka Mariba yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abayobozi atari ibisanzwe muri uwo Murenge, ariko ko uwo mugabo uzwiho gusinda akenshi no guteza umutekano muke.

Yavuze ko asanzwe azwi nk’igihazi, kimara gusinda kigahungabanya umutekano w’abaturage, bityo ko kugera aho asagararira abayobozi bari mu kazi byari ukurengera bikabije. Yongeyeho ko akwiye kubihanirwa bikaba isomo no ku bandi bashobora gutekereza guhohotera inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje koko ko uwo muturage yakoreye Gitifu w’akagari urugomo, maze ashyikirizwa RIB ya Shangi kugira ngo akurikiranwe.

Yagize ati bamushyikirije RIB, uwakomeretse ajya kwa muganga kandi asabwa no gutanga ikirego kugira ngo iperereza rikomeze. Yakomeje agaragaza ko Gitifu yahohotewe yari ari mu kazi ke gasanzwe ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari mu masaha y’ijoro. Yasabye abaturage kwitwararika no kubahiriza inzego ziri mu kazi, avuga ko mu gihe umuturage atanyuzwe n’icyemezo yafatiwe n’urwego rumwe, adakwiye kwishora mu bikorwa by’urugomo cyangwa imyigaragambyo idakurikije amategeko.

Ahubwo akwiye kugana inzego zisumbuye zikamufasha gukemura ikibazo cye mu nzira zemewe n’amategeko, aho guhohotera inzego ziri mu kazi kazo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize