Nyagatare: Abagabo si inganzwa basobanukiwe uruhare rwabo mu mikurire y’umwana
Inkuru ku Rwanda

Nyagatare: Abagabo si inganzwa basobanukiwe uruhare rwabo mu mikurire y’umwana

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 194 min gusoma
Nyagatare: Abagabo si inganzwa basobanukiwe uruhare rwabo mu mikurire y’umwana
Sanga:
writer.umunsi.com

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare batangaje ko bamaze gusobanukirwa ko kugira uruhare mu kwita ku mikurire y’abana babo, bafatanyije n’abagore babo, atari ikimenyetso cy’inganzwa ahubwo ari inshingano z’ububyeyi zigamije iterambere ry’umuryango.
Bagaragaza ko gufasha mu gutegura indyo yuzuye, kwita ku burere bw’abana no kubajyana mu irerero bifasha umwana gukura neza ndetse bigateza imbere imibanire myiza mu rugo. Aba bagabo bavuga ko mu muco nyarwanda wasangaga umugabo afatwa nk’uwahariwe kurinda no gutunga urugo, naho kwita ku bana bigafatwa nk’inshingano z’umugore gusa.

Iyi myumvire yatumaga abagabo benshi batinya kwegera imirimo yo kwita ku bana, ndetse bamwe bakabifata nko kugabanya icyubahiro cyabo. Mukundabantu Ananiya yavuze ko kumva ko uri umugabo byajyanaga no kwitandukanya n’imirimo yo kwita ku mwana, kuko yafatwaga nk’iy’abagore. Yagaragaje ko igihe umugore yabaga adahari, yaburaga uko abigenza, abana bakamarana igihe batarabona ifunguro rikwiye nk'uko imvaho nshya dukesha iyi nkuru ibivuga, ahubwo akabagurira utuntu duto ategereje ko nyina agaruka.

Ibi byaterwaga n’imyumvire itari myiza, aho umugabo wabonwaga akorera mu gikoni yabaga afatwa nk’uwateshejwe agaciro. Gusa ubu iyi myumvire ngo yarahindutse. Abagabo bo muri aka gace batangaje ko basigaye bafatanya n’abagore babo kwita ku burere n’imikurire y’abana.

Mukundabantu avuga ko basanze ari ukwihima kutagira uruhare mu kurera umwana kandi ari uwabo bombi. Asobanura ko ubu asigaye afasha mu gutegura indyo yuzuye, akamenya ibiyigize n’uburyo itegurwa, akanakurikirana uko umwana ayibonye. Yongeraho ko igihe umugore ahuze, afata umwana akamujyana ku irerero ndetse akanamenya amasaha yo kumucyura.

Murenzi Abdul utuye mu Kagali ka Ntoma na we yagaragaje ko imyitwarire yo gutinya gutwara umwana cyangwa kumujyana ku irerero yavuyeho burundu. Avuga ko umwana ari ishema rye, kandi ko kumwitaho bituma yumva anyuzwe aho kumva ko agize icyo atakaje. Yemeza ko ubu afatanya n’umugore we kwita ku mikurire y’abana babo, bikabafasha kubaho mu bwumvikane no kugira ituze mu muryango.

Abagore na bo bishimira cyane ubu bufatanye. Mukaruriza Emmaculee yavuze ko bishimishije kubyuka wumvise umugabo akubaza uko umwana agera ku irerero cyangwa akagufasha kumutwara. Yongeraho ko no mu gutegura indyo yuzuye, iyo umugabo abigizemo uruhare akagaburira abana, bitanga ibyishimo byihariye kandi bigakomeza urukundo n’ubufatanye mu rugo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ubu bufatanye bw’abashakanye ari ingenzi mu kugera ku ntego zo kwita ku mikurire y’umwana no kurwanya igwingira. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Juliet Murekatete, yavuze ko umugabo witaye ku mikurire y’umwana aba yiyubashye kandi binagabanya amakimbirane yo mu muryango, kuko byinshi biganirwaho bafatanyije. Yashimangiye ko iyi mikoranire ikenewe kugira ngo habeho abana bakura neza, bityo igwingira rikagabanuka.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kari kuri 27,8% by’abana bagwingira, kavuye kuri 33%. Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda igamije kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%, intego izagerwaho binyuze mu bufatanye bw’ababyeyi bombi mu kwita ku mikurire y’umwana.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize