Nyagatare: Abagabo bamaze gusobanukirwa neza n’inyungu yo gufatanya n’abo bashakanye kurera abana
Inkuru ku Rwanda

Nyagatare: Abagabo bamaze gusobanukirwa neza n’inyungu yo gufatanya n’abo bashakanye kurera abana

TUYIZERE Adam2026 Mutarama 144 min gusoma
Nyagatare: Abagabo bamaze gusobanukirwa neza n’inyungu yo gufatanya n’abo bashakanye kurera abana
Sanga:
writer.umunsi.com
Abagabo bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko bamaze kumenya ibyiza byo gufatanya nabo bashakanye kurera abana babo , aho kubibarekera ngo ari bo babikora bonyine. Byagarutsweho ku Munsi wahariwe imboneza mikurire y'abana bato k' Urwego rw'Akarere.
Byabaye tariki 14 Mutarama 2026 mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri mu Kagari ka Ntoma. Ari n’aho umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage yongeye gukeburira abagize umuryango kwirinda amakimbirane ngo kuko nabyo biri mubishobora gutuma abana bavuka muri uwo muryango bagira imikurire mibi. Yagize ati:”Uburya bwo kuboneza imikurire y'umwana kwa mbere k'umubyeyi ni ukumubera urugero rwiza. Umwana ukuriye mu Muryango uhoramo amakimbirane, uwo mwana ntuzamwitegeho imikurire myiza. Namwe bakuru murabizi neza ko ibyo wakora byose nta mahoro ufite biba ari ntakigenda." Yakomeje agira ati:”Twe nk'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare Turashimira abafatanyabikorwa bacu tubana nabo umunsi k'umunsi kuko nabo haricyo badufasha. Kandi tubona uruhare rwamarerero mu iterambere ry'Akarere. Icyo dusaba abaturage ni ukumva ko bagomba gukora uko bashoboye kugirango umwana agire imikurire myiza, kandi ibyo umugore n'umugabo bakabifatanya ntawubihariye undi”. Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa mu kiganiro bagiranye na UMUNSI.COM bavuze ko bashimira Leta y' u Rwanda kuba yarazanye amarerero. Mukamparirwa Epiphanie utuye mu Murenge wa Musheri yagize ati":”Ubu ndabyuka mu gitondo umwana nkamwohereza aho arererwa kandi nkaba nziko agomba kwitabwa, yaba kurya, kunywa ndetse n'amasomo, rero urumvako Leta ari umubyeyi." Mukarugwiza Francine utuye mu Mudugudu wa Mugari mu Kagari ka Musheri mu Murenge wa Musheri yagize ati:”Abana bacu bafashwe neza ku buryo bugaragara rwose. Kuko natwe bakuru turagereranya tukareba ubu dufite amarerero ndetse na cyera ataraza, tugasanga bitandukanye cyane." Sindikubwabo Anasitazi yagize ati:”Kera twumvaga ko kwita kubana ari iby’abagore gusa ariko ubu natwe nk' abagabo tumaze gosobanukirwa uruhare rwacu mu kurere ndetse no gufasha abo twashakanye kwita ku bana bacu. Ariko nanone Leta iradufasha mu kugirango abana bakure neza”. Muri iki gikorwa ubuyobozi bw' Akarere ka Nyagatare k' ubufatanye n'abafatanyabikorwa babwo bageneye abana biga ku Rwunge Rw’amashuri rwa Matimba imfashanyigisho zitandukanye zatuma umwana agira ubumenyi bw'ibanze ku masomo yiga. Banahaye abana 2 bafite ubumuga amagare bo mu Irerero rya Musheri ndetse banagaburira abana indyo yuzuye. Muri rusange mu Karere ka Nyagatare habarirwa amarerero yo mungo agera 1,593 n' abana 31,673 amarerero y'abaturage bishyize hamwe agera kuri 367 n'abana 3,634 naho amarerero akora nk'amashuri ni 248 n'abana 32,567 ni mugihe amarerero agezweho agera kuri 23 abana 346.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize