Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye Heroes Cycling Cup 2026
Imikino

Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye Heroes Cycling Cup 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 254 min gusoma
Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye Heroes Cycling Cup 2026
Sanga:
writer.umunsi.com
Isiganwa ngarukamwaka ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu rizwi nka Heroes Cycling Cup 2026 ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, ryegukanwa na Muhoza Eric mu cyiciro cy’abagabo na Ingabire Diane mu cyiciro cy’abagore. Iri siganwa ryari rigamije guha icyubahiro ubutwari bw’Abanyarwanda no guteza imbere umukino w’amagare, ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu makipe atandukanye yo mu Rwanda. Heroes Cycling Cup ryabaye ku nshuro ya gatandatu, ritangizwa ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François. Ryitabiriwe n’abakinnyi 98, bagabanyije mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku myaka n’ibitsina. Abagabo bakuze hamwe n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 154, mu gihe abagore bakuze, abakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi batarengeje imyaka 19 bakoze ibilometero 145. Abangavu batarengeje imyaka 19 bo bakoze intera y’ibilometero 85. Muhoza Eric, ukinira Team Amani mu cyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23, yitwaye neza cyane asiga abandi bakinnyi bose, agera ku murongo w’isoza i Batsinda ari wenyine. Yakoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 19, asiga Tuyizere Etienne wa Java Inovotec wari wamukurikiye ku munota umwe n’amasegonda 19. Umwanya wa gatatu wegukanywe na Byukusege Patrick, wasizwe n’uwamubanjirije iminota ibiri n’amasegonda atanu. Mu cyiciro cy’abagore, Ingabire Diane ukinira Benediction Cycling Club yegukanye intsinzi nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda atatu. Ibihe bye byari bingana n’ibya Mwamikazi Jazilla na Martha Ntakirutimana bakinira Ndabaga Women Cycling Team, bagabanye umwanya wa kabiri n’uwa gatatu. Mu ngimbi, Nkurikiyinka Jackson wa Benediction Ignite yitwaye neza atsinda isiganwa akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 47. Yakurikiwe na Byusa Pacifique wabaye uwa kabiri, mu gihe Yassin Mucyo wa Les Amis Sportifs yabaye uwa gatatu asigara amasegonda icyenda. Mu bangavu bakoze intera y’ibilometero 85, Masengesho Yvonne wa Ndabaga Cycling Team yongeye kwegukana intsinzi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, akurikirwa na Ancille Uwizeyimana wa Bugesera Cycling Team n’Akimana Donatha wa Ngarama Cycling Team. Iri siganwa ryabaye mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwibuka no guha agaciro intwari z’Igihugu, binyuze muri siporo by’umwihariko umukino w’amagare. Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.” Ibi birori byerekanye ko siporo ishobora kuba umuyoboro mwiza wo gusigasira indangagaciro z’ubutwari n’ubumwe bigamije guteza imbere Igihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize