Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports
Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 273 min gusoma
Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda. Mugisha Didier ufite imyaka 25 y’amavuko, ategerejweho gutanga umusanzu mu kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports, by’umwihariko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda irimbanyije. Uyu mukinnyi yari yasinyiye kongera amasezerano muri Police FC muri Nyakanga ishize, ariko aza kurekurwa mu minsi ishize ari kumwe na Muhozi Fred, we waje kwerekeza muri AS Muhanga. Uretse ibyo, Rayon Sports ikomeje ibiganiro na Uwumukiza Obed ukinira Mukura Victory Sports, akaba ashobora kuza gusimbura Umunya-Senegal Serumogo, watandukanye n’iyi kipe mu ntangiriro za Mutarama 2026, akerekeza muri El Merrikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo. Kuri ubu Rayon Sports iri gutegura umukino izahuramo na Police FC mu mikino ya ½ cy’Igikombe cy’Intwari, mu gihe iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ikaba imaze kugira amanota 26.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize