Manchester United yatsinze Arsenal iwayo nyuma y’imyaka irindwi
Imikino

Manchester United yatsinze Arsenal iwayo nyuma y’imyaka irindwi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 263 min gusoma
Manchester United yatsinze Arsenal iwayo nyuma y’imyaka irindwi
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya Manchester United yongeye kwandika amateka mashya itsindira Arsenal kuri Emirates Stadium, mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’iminota 30. Ni intsinzi Manchester United yari imaze imyaka irindwi idasubiramo ku kibuga cy’Arsenal muri Premier League. Uyu mukino watangiye ugenda ku muvuduko wo hejuru, Arsenal iri imbere y’abafana bayo igaragaza imbaraga nyinshi mu gusatira. Declan Rice na Bukayo Saka babonye amahirwe atandukanye harimo n’ama koruneri, ariko ba myugariro ba Manchester United babashije kwitwara neza bakabuza izamu ryabo kugerwaho. Ku munota wa 18, Arsenal yabonye amahirwe akomeye binyuze kuri kufura yatewe na Declan Rice, umupira Martin Zubimendi akawuheraho awutereye umutwe, ariko umunyezamu wa Manchester United Senne Lammens awukuramo neza. Ibi byahaye icyizere Arsenal yakomeje kwiharira umupira no gusatira. Ku munota wa 29, Arsenal yafunguye amazamu ku gitego cyaje bitunguranye. Bukayo Saka yatanze umupira mwiza ugana kwa Martin Ødegaard, ariko Lisandro Martinez awushyira mu izamu rye ku bw’amakosa, Arsenal ihita ijya imbere. Manchester United ntiyatinze gutanga igisubizo. Ku munota wa 37, ikosa ryakozwe na Martin Zubimendi ryabyajwe umusaruro na Bryan Mbeumo, waboneyeho gushyira umupira mu izamu, amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Igice cya mbere cyarangiye ari uko byari bimeze. Mu gice cya kabiri, Manchester United yaje imeze nk’ifite inyota yo gutsinda. Ku munota wa 50, Patrick Dorgu yatsinze igitego cyiza cyane nyuma yo guhabwa umupira na Bruno Fernandes, arekura ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina rijya mu izamu nta kabuza. Nyuma y’iki gitego, umutoza Mikel Arteta yakoze impinduka zitandukanye agamije kongera imbaraga mu busatirizi. Havuyemo Piero Hincapié, Gabriel Jesus, Martin Ødegaard na Martin Zubimendi, hinjiramo Ben White, Viktor Gyökeres, Mikel Merino na Eberechi Eze. Impinduka zagize icyo zitanga kuko ku munota wa 84, Arsenal yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mikel Merino, bituma abafana bongera kugira icyizere. Icyakora, ibyo byishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 87, Matheus Cunha yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester United ku mupira mwiza yahawe na Kobbie Mainoo. Umukino warangiye Manchester United itsinze Arsenal ibitego 3-2, iba itsinze kuri Emirates Stadium bwa mbere kuva mu 2017 muri Premier League. Iyi ntsinzi yatumye Manchester United igera ku mwanya wa kane n’amanota 38, mu gihe Arsenal ikomeza kuyobora urutonde n’ikinyuranyo cy’amanota 12.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize