Karongi: Umugabo aracyekwaho kwica uwahoze ari umugore we na we akitera icyuma
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umugabo aracyekwaho kwica uwahoze ari umugore we na we akitera icyuma

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 193 min gusoma
Karongi: Umugabo aracyekwaho kwica uwahoze ari umugore we na we akitera icyuma
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, mu Karere ka Karongi hamenyekanye amakuru ababaje y’umugabo witwa Bakundukize Emmanuel ukekwaho kwica uwahoze ari umugore we Mujawingoma Chantal amuteye icyuma, nyuma na we akagerageza kwiyahura yitera icyuma.
Ibi byabereye mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi, Umudugudu wa Gitwa, ku mugoroba wo ku itariki ya 18 Mutarama 2026. Bakundukize Emmanuel w’imyaka 25 na Mujawingoma Chantal w’imyaka 31 bari babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bari baratandukanye kubera amakimbirane yahoraga abaranga.

Amakuru y’aya mahano yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, wasobanuye ko abo bombi bari barahisemo gutandukana bitewe n’intonganya zidakira bagiraga. Nk’uko byasobanuwe, Mujawingoma yari mu murima ari kumwe na nyina bakura imyumbati, aho uyu murima wari uherereye hafi y’aho bombi bari batuye. Bakundukize ngo yamusanze mu murima atangira kumukubita, bararwana bamanuka munsi y’umusozi.

Ageze hepfo, ngo yamuteye icyuma amukata mu ngoto, bituma ahita apfa, nyuma na we agerageza kwiyahura yitera icyuma, ariko abaturage baramutabara atarapfa. Ubuyobozi bwatangaje ko nta mpamvu izwi aba bombi bapfaga, kuko nubwo babanye batigeze babyarana umwana, kandi nta kibazo cyihariye kizwi cyaba cyaratumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwambura ubuzima uwahoze ari umugore we. Gusa hanavuzwe ko mu minsi ishize Mujawingoma yari yaragiye i Kigali amarayo iminsi mike, nyuma akagaruka iwabo.

Nyuma yo gutabarwa atarapfa, Bakundukize Emmanuel yahise ajyanwa n’inzego z’umutekano kwa muganga ku bitaro bya Kibuye kugira ngo avurwe, mbere y’uko iperereza ritangira mu rwego rwo kumenya icyihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo urugomo cyangwa kwamburana ubuzima. Yibukije ko mu gihe habayeho kutumvikana hagati y’abantu, igisubizo kitari ugukoresha imbaraga cyangwa urugomo, ahubwo ari ukugana ubuyobozi n’inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe hakiri kare.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize