Ibivugwa ku rupfu rw’umusore wagongewe muri Kigali
Inkuru ku Rwanda

Ibivugwa ku rupfu rw’umusore wagongewe muri Kigali

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 253 min gusoma
Ibivugwa ku rupfu rw’umusore wagongewe muri Kigali
Sanga:
writer.umunsi.com

Urupfu rw’umusore rwabereye mu Mujyi wa Kigali rukomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko hamenyekanye ko uwakekwaho kuba yararugizemo uruhare ari umusore wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore witwa Mugisha Gakuba David yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we witwa Ngabo Eric, bivugwa ko yagonganywe imodoka ku bushake. Amakuru y’ifatwa rya Mugisha Gakuba David yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, wavuze ko yafunzwe ku wa 23 Mutarama 2026.

Yasobanuye ko akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Ngabo Eric, ndetse ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze. Bivugwa ko aba basore bombi bari basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko. Amakuru akomeza avuga ko bari inshuti, ariko ko hagati yabo haje kuvuka umwuka mubi washingiye ku makimbirane ajyanye n’umukobwa umwe bivugwa ko bombi bari bafitanye ikibazo cy’urukundo.

Nk’uko amakuru abigaragaza, ubwo bari basohokanye n’abandi mu kabari kamwe mu Mujyi wa Kigali, havutse ubushyamirane hagati yabo, bwakomeje gufata indi ntera. Ayo makimbirane ngo yatewe n’ishyari n’intonganya bapfaga uwo mukobwa, bikavugwa ko byaje no kugera ku magambo akomeye arimo n’iterabwoba. Amakuru akomeje avuga ko ubwo bari basohotse hanze y’akabari, Mugisha Gakuba yinjiye mu modoka, ayigendana agonga Ngabo Eric, akamunyuraho.

Ngo ntiyagarukiye aho kuko yongeye gusubira inyuma arongera aramugonga, mbere yo guhita yerekeza aho yishyikirije inzego z’umutekano. Nyuma y’iyo mpanuka, hatanzwe ubutabazi bwihuse, ahagera imbangukiragutabara. Gusa abari aho bavuga ko Ngabo Eric yari amaze gushiramo umwuka, bityo umubiri we uhita ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerezanywaga ibisubizo by’iperereza.

Ubu RIB ikomeje iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri kose ku byabaye, ndetse hanamenyekane niba byabaye impanuka cyangwa byari igikorwa cyabigambiriwe. Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka nyinshi mu bantu batandukanye, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaza akababaro k’urupfu rw’uyu musore n’impungenge ku ngaruka z’amakimbirane ashingiye ku rwango n’ishyari.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 18 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize