Gisagara: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa babiri
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa babiri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 93 min gusoma
Gisagara: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa babiri
Sanga:
writer.umunsi.com
Umugore w’imyaka 37 wo mu Karere ka Gisagara yakubiswe n’inkuba iramwica, ikomeretsa abandi babiri. Uwishwe n’inkuba ni uwo mu Murenge wa Nyanza, mu gihe abakomeretse ari abo mu Murenge wa Muganza. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 08 Mutarama 2026, ubwo mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyepfo hagwaga imvura ijoro ryose kugeza bukeye. Umwe mu baturanyi b’uwapfuye witwa Butoyi Marie Louise, yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi wari waratandukanye n’umugabo, asize abana bane. Yavuze ko yari aryamye wenyine mu cyumba abana bari mu kindi, inkuba ikubise ihita yangiza amashanyarazi yo mu nzu na we iramwica. Bikiba umwana muto w’imyaka ine bari bari bafite mu rugo yahise arira kubera umwijima, umwana w’imfura w’imyaka 16 amushyira nyina, ageze mu cyumba asanga yapfuye. Yagize ati “Yageze mu cyumba ashyiriye umwana nyina, asanga yamaze gupfa, ahita ajya gutabaza abaturanyi, baje na bo basanga koko yapfuye.” Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko uretse uyu mugore wapfuye, inkuba yakubise n’abandi bantu babiri bo mu Murenge wa Muganza. Bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugombwa, ubu bakaba bakiri guhumeeka. Meya Rutaburingoga yavuze ko ibi ari ibihamya by’imihindagurikire y’ibihe, agaragaza ko atari ibintu byari bisanzwe kuko mu mwaka ushize hapfiriye abantu 13 bazize inkuba. Yongeyeho ko no mu ntangiriro z’iki cyumweru inkuba yakubise inka n’abandi bantu babiri bagwa igihumure mu Murenge wa Gishubi, bikaba bisobanura ko akarere kugarijwe n’ibi byago. Yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zo gukwirakwiza imirindankuba ahahurira abantu benshi, anasaba abaturage gukomeza kwirinda. Uretse inkuba, mu mwaka ushize mu Karere ka Gisagara hasenyutse inzu zirenga 150, hanangirika hegitari zirenga 500 z’ibihingwa mu bishanga byibasiwe n’imyuzure. Ku wa 4 Mutarama 2025 na bwo abantu 15 bo mu Karere ka Ngoma bakubiswe n’inkuba, icyenda bahita bapfa ubwo bari bugamye imvura yarimo igwa ibasanze mu bikorwa byo kwita ku matungo. Isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda ryo mu 2024 rishimangira ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu buryo butari busanzwe mu bihe bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye abantu 379.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize