Gatsibo: Ku myaka 42 arigana n'abakiri bato kandi ngo nta cyo bimutwaye
Inkuru ku Rwanda

Gatsibo: Ku myaka 42 arigana n'abakiri bato kandi ngo nta cyo bimutwaye

TUYIZERE Adam2026 Mutarama 164 min gusoma
Gatsibo: Ku myaka 42 arigana n'abakiri bato kandi ngo nta cyo bimutwaye
Sanga:
writer.umunsi.com
Dusengimana Isae w'imyaka 42 y' amavuko atuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga yiga ku Kigo cy'amashuri cya Es APEM Ngarama. Avugako yasubiye kwiga afite imyaka 38 ubu akaba amazemo 4 kandi ngo agomba gusoza amashuri ye ntankomyi.
Dusengimana avugako yari yararetse kwiga hanyuma barumuna be barakomeza bariga barasoza, ibyo ngo yabibona bigatuma nawe yumva ko akwiye gusubira mu ishuri agasoza nk'abandi n’ubwo yari akuze, avuga ko aho kumutera ishyari byamuteye ishyaka ryo kumva ko ishuri kuri we ari ingenzi. Uyu munyeshuri w’imyaka 42 n’ubwo yiga ariko nawe ni umubyeyi ufite abana bane kandi we yivugira ko mu banyeshuri bigana harimo n’abangana n'abana be, kandi n'abana be nabo bariga ariko avuga ko nabo babyakiriye ko ise nawe ari umunyeshuri kimwe nabo. Aganira na UMUNSI.COM yagize ati:”Narize hanyuma nza guhagarika kwiga. Nyuma y’aho nkabona barumuna bange bari kwiga bagasoza neza, ibyo bigatuma ntekereza ko nihemukiye. N’uko mfata umwanzuro wo gusubira mu ishuri mfite imyaka 38 n’ubwo bitari byoroshye." Yakomeje agira ati:”Iyo umuntu akuze afite umuryango ndetse n'ibindi byinshi byo kwitaho biri mu mutwe we, abantu benshi ntibiyumvisha ko yakwiga agafata amasomo yose nk'abandi ariko nge mbona byose aribyo twishyiramo. Nonese ko niga kandi ibyo nize nkabifata neza ndetse nkanagira amanota meza”. Uyu munyeshuri avugako ko bimwe mu bimufasha gutsinda amasomo ye harimo kugira amatsiko, gukunda kubaza ndetse no kubaha abamurera. Zimwe mu ntumbero ze harimo kwiga akarangiza amashuri yisumbuye ndetse akiga na Kaminuza. Bamwe mu banyeshuri bigana na Dusengimana harimo n’abangana n'abana be bavuga ko acyiza babanje kutamwiyumvamo, ariko uko iminsi yagiye ishira bakabonako ntabidasanzwe. Mwesige Alex ati:”Kubona umuntu ukubyaye mugiye kwicarana ku intebe y'ishuri uba ubona bidasanze kandi nta n’ubwo wahita umwiyimvamo cyangwa ngo umwisanzureho ariko ubu aradufasha mu amasomo”. Mbabazi Liliana ati:”Yinjiye mu ishuri tubanza kugirango ni umwarimu nyuma tumeyako ari umunyeshuri, kuberako yari mukuru tukumvako ashobora kuzajya asuzugura abarimu kuko harimo abo aruta. Ariko ntabwo ariko ameze kuko arumvira kandi atsinda neza”. Ubuyobozi bw'Ishuri rya Es APEM Ngarama buvuga ko nabwo bushima imyitwarire myiza y'’uyu munyeshuri kuko agaragara nk'umuntu ufite intumbero ngari. Mukamparirwa Claudine Umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri cya Es APEM Ngarama yagize ati:”Dusengimana Isae ni umwe mu banyeshuri dufite bintangarugero mu myitwarire. Urabona kuba umuntu umubyaye akakwigisha, ukamwumvira bikora bake ariko ibyo ntabirebaho”. Yakomeje agira ati:”Icyiza cye arirekura akabaza aho adasonukiwe kandi abarimu be abafata nk'abajyanama kandi atsinda amasomo ye neza cyane. Iyo muganiriye wumvako afite ubushake bwo kuziga na Kaminuza kandi birashoboka kuko abishaka." Dusengimana Isae afite abana ba 4 n' umugore 1 yasubiye mu ishuri afite imyaka 38 ubu akaba afite imyaka 42 yabayeho n'umushumba w’Itorero.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize