FERWAFA na Rwanda Premier League byamaganye abafana ba APR FC bigaragambije
Imikino

FERWAFA na Rwanda Premier League byamaganye abafana ba APR FC bigaragambije

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 193 min gusoma
FERWAFA na Rwanda Premier League byamaganye abafana ba APR FC bigaragambije
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League bwamaganye bikomeye imyitwarire irimo ibisa n’imyigaragambyo byagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Al Merrikh SC.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, ubwo APR FC yakiraga Al Merrikh SC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, n’ubwo APR FC yatsinze igitego cyaje kwangirwa n’abasifuzi kubera kurarira.

Iki cyemezo cy’umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aristote, wazamuye igitambaro agaragaza ko habayeho kurarira, nticyakiriwe neza n’abafana ba APR FC. Ibi byatumye batangira kugaragaza uburakari baririmba indirimbo zitandukanye zirimo amagambo ashinja abasifuzi n’izisaba ubutabera, bigaragaza ko batanyuzwe n’uko umukino wasojwe. Mu gitondo cyo ku wa Mbere wakurikiyeho, FERWAFA yasohoye itangazo isobanura ko imyitwarire yagaragajwe n’abo bafana itemewe kuko ishobora guhungabanya umutekano n’ituze bya rubanda.

Itangazo ryavuze ko FERWAFA ifatanyije na Rwanda Premier League bamagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’uwo mukino, by’umwihariko imyigaragambyo yabereye imbere y’Icyicaro cya FERWAFA. Iryo tangazo ryagaragaje ko bamwe mu bafana bakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze rusange, bityo hibutswa abakunzi b’umupira w’amaguru ko kudahuza n’ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuvamo imyitwarire ishobora guteza umutekano mucye. Ahubwo basabwe gutegereza inzego zibifitiye ububasha zikabanza kugenzura ibibazo byavuzwe zigafata ibyemezo bikwiye.

Iyi myitwarire yamaganywe yakurikiye ubutumwa bwa Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, wavuze ko ubuyobozi bw’ikipe buzatanga ikirego ku gitego cyanzwe. Yashimangiye ko n’ubwo hari inzira zemewe zo gutanga ibibazo bijyanye n’imisifurire, ibyo bidaha uburenganzira abafana bwo kwitwara mu buryo bushobora kuvamo ibyaha cyangwa guhungabanya ituze rusange.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize