FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne
Imikino

FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 126 min gusoma
FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne
Sanga:
writer.umunsi.com
FC Barcelona yongeye kugaragaza ubuhangange bwayo mu mupira w’amaguru itsinda Real Madrid ibitego 3-2, yegukana igikombe cya Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, wabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite, ubera abakunzi b’amakipe yombi isomo rikomeye ku ihangana rihora hagati ya izi mpande zombi. Uyu mukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yiga imikinire ya mukeba, bigatuma mu minota ya mbere amahirwe yo gutsinda aba make. Ku munota wa 14, Real Madrid yabonye uburyo bwa mbere bukomeye binyuze kuri Vinicius Junior wateye ishoti rikomeye ari wenyine, ariko umunyezamu wa FC Barcelona, Joan Garcia, awufata neza, atanga icyizere ku ikipe ye. Mu minota ya mbere 30, umukino wakomeje kwigaragaza cyane mu kibuga hagati, aho nta kipe n’imwe yashoboraga kurema uburyo bufatika bwo gutsinda. Gusa ku munota wa 36, FC Barcelona yabashije gufungura amazamu, Raphinha atsinda igitego ku mupira mwiza wari wahawe na Fermin Lopez, awinjiza mu rubuga rw’amahina acenga myugariro, atera ishoti rikomeye ryabonye inshundura. Nyuma y’iki gitego, FC Barcelona yakomeje gusatira cyane ishaka gutsinda ikindi gitego, ibona amakoni abiri akurikirana, ariko umunyezamu Thibaut Courtois aba nyirabayazana wo gukiza Real Madrid. Igice cya mbere kigeze hafi kurangira, umusifuzi yongereye iminota itatu y’inyongera, ari na ho Real Madrid yaboneye amahirwe yo kwishyura. Ku munota wa 45+2, Vinicius Junior yongeye kwerekana ubuhanga bwe, acenga myugariro ba FC Barcelona, yinjiza igitego cyo kwishyura. Ibyishimo by’abafana ba Real Madrid ntibyamaze kabiri kuko ku munota ukurikijeho, FC Barcelona yahise isubirana amahirwe itsinda igitego cya kabiri. Pedri yatanze umupira mwiza kuri Robert Lewandowski wasize myugariro ba Real Madrid, aroba Courtois, umupira ujya mu izamu. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Real Madrid na yo yahise yishyura ku gitego cyavuye kuri koroneri, umupira ukubita igiti cy’izamu ukisanga kuri Gonzalo Garcia wari wahagaze neza awinjiza igitego. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bikomeza gukongeza ihangana. Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagarutse ifite imbaraga nyinshi, ishaka gutsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 50, Vinicius Junior yongeye kugerageza amahirwe ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko Joan Garcia yongeye kwigaragaza akuramo umupira neza. Umukino wakomeje kugenda urushaho kuryoha, kugeza ku munota wa 73, ubwo Raphinha yongeye kwandika amateka y’uyu mukino atsindira FC Barcelona igitego cya gatatu ku mupira yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ujya mu izamu nta n’umwe uwukoraho. Iki gitego cyahise gitanga icyizere gikomeye ku bakinnyi n’abafana ba FC Barcelona. Ku munota wa 90, FC Barcelona yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo Franky de Jong yeretswe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye yakoreye Kylian Mbappé, bituma ikipe ye isigarana abakinnyi 10. Umusifuzi yongeyeho iminota itanu y’inyongera, Real Madrid iyikoresha yose ishaka igitego cyo kwishyura. Muri iyi minota, Real Madrid yabonye amahirwe akomeye binyuze ku mupira Rodrygo yahinduye imbere y’izamu, ariko Alvaro Carreras awuteye ugasanga Joan Garcia yongeye kuba igihangange awufata neza, ahagarika icyari kuba igitego cyo kwishyura. Umukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2, yongera kwegukana Super Cup ya Espagne, iba inshuro ya 16 iyi kipe itwaye iki gikombe mu mateka yayo. Uyu mukino wanabereye umutoza Hansi Flick amateka mashya, kuko yakomeje urugendo rwe rwo kudatsindwa mu mikino umunani ya nyuma ya nyuma aherukaga gutoza. Iyi ntsinzi yashimangiye ko FC Barcelona ikomeje kuba imwe mu makipe akomeye kandi ahatana ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru wa Espagne.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize