Byinshi utamenye ku mukino waranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Senegal na Morocco
Imikino

Byinshi utamenye ku mukino waranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Senegal na Morocco

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 195 min gusoma
Byinshi utamenye ku mukino waranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Senegal na Morocco
Sanga:
writer.umunsi.com
Kuri iki Cyumweru, hasojwe Igikombe cya Afurika 2025 cyaberaga muri Maroc, cyegukanywe n’ikipe ya Senegal itsinze Morocco igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye mu Mujyi wa Rabat. Uyu mukino wasoje iri rushanwa ryatangiye tariki 21 Ukuboza 2025, waranzwe n’impaka nyinshi zishingiye kuri penaliti yahawe Morocco, bituma abakinnyi ba Senegal bava mu kibuga umukino uhagarara iminota 16. Uyu mukino wari ukomeye kandi unaryoheye ijisho ku mpande zombi. Amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikinire, ariko igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije gutsinda. Senegal yateye amashoti ane arimo abiri agana mu izamu, mu gihe Morocco yateye amashoti atatu ariko nta na rimwe ryerekeje mu izamu. Muri iki gice cya mbere, Senegal yahushije uburyo bukomeye bw’igitego nyuma y’uko Ilimane Ndiaye asigara arebana n’umunyezamu Yacine Bono, ariko uyu munyezamu awukuramo neza. Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatira ashaka igitego, buri ruhande ruhusha amahirwe akomeye. Ku ruhande rwa Morocco, Siabari yahushije uburyo bukomeye arebana n’umunyezamu Edouard Mendy, kimwe na Ayoub El Kaabi nawe wahushije igitego cyari cyizewe. N’ubwo umukino wakomeje kuba mwiza, iminota 90 yarangiye amakipe anganya 0-0 hongerwaho iminota umunani y’inyongera. Ku munota wa karindwi w’inyongera, ikipe ya Morocco yabonye koroneri yatewe, maze havuka impaka nyuma y’uko El Hadji Malick Diouf akoreye ikosa Brahim Diaz mu rubuga rw’amahina. Uyu mukinnyi wa Morocco yaguwe hasi nyuma yo gukururwa, ariko umusifuzi Jean Jacques Ndala ntiyahise abona iryo kosa, bituma hitabazwa ikoranabuhanga rya VAR. Nyuma yo kureba amashusho ya VAR, penaliti yaremejwe ihabwa Morocco. Icyo cyemezo cyateje impagarara zikomeye mu bakinnyi ba Senegal, bahita bava mu kibuga banze ko penaliti itegwa. Umukino wahagaze iminota 16, bamwe mu bakinnyi ba Senegal ndetse bagana no mu rwambariro. Nyuma y’ibiganiro byimbitse byabaye, harimo n’uruhare rwa Sadio Mané, abakinnyi basabwe kugaruka mu kibuga umukino urakomeza. Penaliti yahise iterwa na Brahim Diaz, ariko ayitereye mu buryo bubi cyane, umupira awutera mu buryo bworoshye ku buryo umunyezamu Edouard Mendy yawufashe nta nkomyi awugumana. Iyo penaliti yahushijwe yahise iba intandaro y’ihinduka ry’umukino, kuko nyuma yaho Senegal yabashije kubona amahirwe make asigaye maze iza gutsinda igitego cyayihesheje igikombe. Uyu mukino wa nyuma uzahora wibukwa nk’umwe mu mikino yaranzwe n’impaka nyinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika, ariko kandi unashimangire urwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, aho Senegal yegukanye igikombe mu buryo bw’intwari.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize