Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela
Uncategorized

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 123 min gusoma
Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela
Sanga:
writer.umunsi.com

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo risaba abaturage bayo bafite ubwenegihugu bwa Amerika kuva muri Venezuela byihuse, ndetse ibaburira kwitwararika mu gihe baba bagenda mu mihanda y’icyo gihugu. Ibi byatewe n’uko umutekano ukomeje kuzamba, aho havugwa ibikorwa byo guhiga no gutoteza abantu bafite aho bahuriye na Amerika. Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano avuga ko muri Venezuela hari umutwe w’abantu bitwaje intwaro uri guhigisha uruhindu Abanyamerika n’abandi bashyigikiye politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwo mutwe bivugwa ko ushyigikiye ubutegetsi buriho, ukaba uzwi ku izina rya Colectivos, umaze iminsi ugaragara mu mihanda minini yashyizwemo bariyeri zigenzura imodoka n’abagenzi. Aya makuru aje kandi hashize igihe gito Amerika ifashe icyemezo gikomeye cyo guta muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, imushinja ibyaha bitandukanye birimo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Iki cyemezo cyarushijeho gukaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, bituma umutekano w’abanyamerika bari muri Venezuela urushaho kujya mu kaga.

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, hatangajwe raporo z’umutekano zerekana ko aba bantu bitwaje intwaro bashyize bariyeri mu mihanda itandukanye, aho babanza kugenzura inkomoko n’imyitwarire y’abari mu modoka. Abakekwaho kuba Abanyamerika cyangwa abafitanye umubano n’Amerika, bivugwa ko bari guhura n’ibikorwa bikomeye birimo gufungwa ku ngufu, gushimutwa, gukubitwa no gutotezwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu itangazo ryashyizwe hanze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bayo bose bari muri Venezuela gukomeza kuba maso, kwirinda ingendo zitari ngombwa no gukoresha uburyo bwose bushoboka bagasohoka muri icyo gihugu, by’umwihariko igihe ingendo mpuzamahanga zizaba zongeye gusubukurwa.

Amerika yanashimangiye ko umutekano w’abaturage bayo ari wo ishyira imbere, bityo ko inama iyobereye ubuzima bwabo igomba gufatirwa ku gaciro. Iki kibazo gikomeje kugaragaza uko umwuka wa politiki n’umutekano uri kuba mubi muri Venezuela, ndetse n’ingaruka amakimbirane mpuzamahanga ashobora kugira ku baturage basanzwe. Mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo bya dipolomasi, Abanyamerika basabwe gushyira imbere umutekano wabo, birinda aho ibintu bishobora kubahungabanyiriza ubuzima.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize