Abanyarwanda barenga 54,000 basanzwemo Virus itera SIDA mu myaka 6 ishize
Inkuru ku Rwanda

Abanyarwanda barenga 54,000 basanzwemo Virus itera SIDA mu myaka 6 ishize

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 125 min gusoma
Abanyarwanda barenga 54,000 basanzwemo Virus itera SIDA mu myaka 6 ishize
Sanga:
writer.umunsi.com
Nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza mu myaka itandatu ishize kugeza mu 2024, abantu 54.287 basanzwemo Virusi itera Sida, abo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bakiharira umubare munini. Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza uko ubwandu bwa Virusi itera Sida buhagaze mu Rwanda mu myaka itandatu ishize kugera mu 2024. Iyi mibare yerekana ko muri iyo myaka yose abantu 54.287 ari bo basanzwemo Virusi itera Sida, bikagaragaza ko ikibazo cya Sida kikiri kihari n’ubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kuyikumira no kuyivura. Mu mwaka wa 2024 honyine, abantu 9.019 basanzwemo Virusi itera Sida. Muri abo, abagabo bari 3.503 mu gihe abagore bari 5.516. Aba banduye bagaragaye mu bantu 1.026.851 bari bipimishije, bigaragaza ko abagore bakomeje kugira umubare munini ugereranyije n’abagabo. Ibi ni na ko byagaragaye no mu myaka yabanje. Mu 2023 hapimwe abantu barenga miliyoni 1.1, aho abafite Virusi itera Sida bari 9.270, abagabo ari 3.752 n’abagore 5.518. Ibi byari byiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2022, aho abanduye bari 8.507 barimo abagabo 3.404 n’abagore 5.103, mu gihe na bwo hapimwe abantu barenga miliyoni 1.1. Mu 2021, abantu 9.422 basanzwemo Virusi itera Sida, abagabo bari 3.673 naho abagore bari 5.749, mu bantu barenga miliyoni 1.5 bari bapimwe. Mu 2020, abantu 9.279 basanganywe Virusi itera Sida mu bantu barenga miliyoni 2.09 bari bapimwe. Muri abo abagabo bari 3.577 naho abagore bari 5.702. Iyi mibare yari yariyongereye ugereranyije na 2019, aho hapimwe abantu bagera kuri miliyoni 2.6, hagasangwa abanduye 8.790 barimo abagore 4.750 n’abagabo 4.040. Ku bijyanye n’aho ubwandu bwiganjemo, Umujyi wa Kigali ukomeje kuba ku isonga mu kugira abantu benshi banduye Virusi itera Sida. Mu 2024, abatuye Kigali basanganywe Virusi itera Sida bari 2.883, mu 2023 bari 2.811 naho mu 2022 bari 2.756. No mu myaka yabanje, Kigali yari iyoboye kuko mu 2021 abanduye bari 2.983, mu 2020 bari 3.136 naho mu 2019 bari 3.707. Nyuma ya Kigali hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba. Mu 2024, abanduye muri iyi ntara bari 2.439, mu 2023 bari 2.675, mu 2022 bari 2.675, mu 2020 bari 2.398 naho mu 2019 bari 2.676. Intara y’Amajyepfo na yo iza mu zikurikiraho kuko mu 2024 abanduye bari 1.573, mu 2023 bari 1.543, mu 2022 bari 1.420, mu 2021 bari 1.589, mu 2020 bari 1.665 naho mu 2019 bari 1.045. Mu Ntara y’Iburengerazuba, mu 2024 abantu 1.257 basanzwemo Virusi itera Sida. Mu 2023 bari 1.431, mu 2022 bari 1.400, mu 2021 bari 2.460, mu 2020 bari 1.319 naho mu 2019 bari 852. Mu Ntara y’Amajyaruguru na ho, abanduye mu 2024 bari 867, mu 2023 bari 810, mu 2022 bari 728, mu 2021 bari 932, mu 2020 bari 761 naho mu 2019 bari 510. Iyo mibare igaragaza kandi ko mu myaka itandatu ishize abantu benshi basanzwemo Virusi itera Sida biganjemo abari hejuru y’imyaka 25, bagera ku 41.385. Bakurikirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, bagera kuri 11.234. Ibi bigaragaza ko Sida ikomeje kwibasira cyane abantu bakuru n’urubyiruko ruri mu kigero cyo gukora no kubaka igihugu. Abagore batwite bagaragaje na bo umubare uri hejuru. Mu 2024, abagore batwite bafite Virusi itera Sida bari 1.221, mu 2023 bari 1.141, mu 2022 bari 1.420, mu 2021 bari 1.625, mu 2020 bari 1.314 naho mu 2019 bari 1.831. Ibi bigaragaza akamaro ko gukomeza gahunda zo kwita ku bagore batwite kugira ngo hirindwe kwanduza abana bavuka. Nubwo bimeze bityo, hari intambwe ishimishije imaze guterwa. Mu 2024, abagore banduye Sida bari bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi bari 5.570 bangana na 99%. Muri uwo mwaka kandi, couples 67.761 zarapimwe hasangwa izingana na 3.350 aho umwe yari afite Virusi itera Sida undi atayifite. Mu Ukuboza 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abantu bafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, naho buri mwaka iyi ndwara igahitana abagera ku 2.500. Ubwandu bushya bwari buri kuri 2,7% mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49. Icyakora, u Rwanda rwageze ku ntego za Loni za 95-95-95, ndetse rurenga ku gipimo cya 96-98-98, bisobanuye ko abaturage benshi bamenye uko bahagaze, bafata imiti kandi batakiyanduza abandi. Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko imbaraga zakoreshejwe mu kwita ku bafite Virusi itera Sida zitanga umusaruro, kuko mu 2025 abantu bayifite bari hejuru y’imyaka 50 bageze kuri 30% by’abayifite bose. Ibi bigaragaza ko ubuzima bw’abanduye bugenda burushaho kuba bwiza, bikagaragaza icyizere cy’uko gukumira no guhashya Sida bishobora kugerwaho mu gihe kiri imbere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize