Kuri iki cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024 Ikipe ya Etincelles FC yakiriwe na Musanze kuri Stade Ubworoherane , ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi kugeza ku munota wa 30 aho amakipe yombi yari anganya ubusa k’ubusa.
https://www.youtube.com/watch?v=F0MB9969eGA
Uko umukino wagendaga niko ikipe ya Musanze yakomeje kurusha APR FC dore ko igice cya Mbere cyarangiye Musanze FC imaze guhusha ibitego bigera ku 10 na Koroneri zigera kuri 5 mu gihe APR FC yari yateye Penalite kuri 2 .Mbere y’uko igice cya Mbere kirangira imvura yabanje gukusangiriza hamwe abafana abafana ba APR FC by’umwihariko bari ahari ahadatwikiriye.
Nyuma yo kugenza make , imvura niyo yasoje igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe n’imwe irebye mu izamu gusa ku ruhande rwa Musanze haba abafana n’abatoza n’abakinnyi ntabwo bigeze bishimira uko basifuriwe muri iki gice cya Mbere , ibintu byerekanwaga n’uburyo bari bari kwitwara.
Mu gice cya Kabiri abakinnyi bavuye mu rwambariro saa Kumi n’iminota cumi n’umwe [ 4:11] imvura ari nyinshi mu kirere no mu kibuga abafana bose bagiye ahatwikiriye ariho bahungiye imvura gusa ntabwo byatumye aya makipe ayoboye Champiyona adakina ariko bakinira mu kibuga cyuzuye amazi.
Kubera igitutu bakiniragaho Umutoza wa Musanze FC yaje guhabwa ikarita y’umuhondo.Mu gice cya Kabiri mu minota 20 yanyuma ikipe ya Musanze yabonye igitego , nta munota numwe uciyemo abafana bakiri kwishimira intsinzi APR FC yahise icyishyura , ishyiramo icya Kabiri n’icyagatatu, abafana n’abatoza ba Musanze FC bararuca bararumira.Umukino warangiye ari ibitego 3 kuri 1 APR FC ikomeza gushimangira umwanya wa Mbere.
https://www.youtube.com/watch?v=F0MB9969eGA