Umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi, Angelina Jolie, yavuze ibanga rye abantu batamenye ari uko yabazwe amaso kubera we atifuzaga gukomeza kwambara ibirahure by’amaso (Lunette).
Mu kiganiro yagiranye na Vogue Mexico, Angelina Jolie w’imyaka 49, yavuze ko akiri muto yambaraga ibirahure by’amaso kuko amaso ye atabashaga kureba ibiri kure. Yavuze ko impamvu yo kubagwa amaso ari uko yari afite impungenge y’uko kwambara ibirahure by’amaso bishobora kugira ingaruka ku mwuga we wo gukina filime.
Yagize ati: “Nabagishije amaso yanjye kuko ntashakaga kwibona nasubiye inyuma mu mwuga wanjye wo gukina filime. Kuri stage birashoboka ko nashoboraga kuba ntabona umuntu’’.
Angelina Jolie Voight wahawe ibihembo byinshi harimo nka Tony wards, bitatu bya Golden Globe Award. Yagizwe umukinnyi wa filime winjije amafaranga menshi muri Hollywood inshuro nyinshi.
Jolie yavutse Ku ya 4 Kamena 1975 (kuri ubu yujuje imyaka 49), Amazina ye bwite ni Angelina Jolie Pitt. Usibye kuba azwi nk’umuhanzi ni umukinnyi wa filime ndetse azwiho ibikorwa by’ubugiraneza. Mu rugendo rw’urukundo yashakanye na Jhonny Lee Miller, Billy Bob Thornton, ndetse na Brand Pitt. Akaba kuri ubu afite abana batandatu.