Advertising

Amavubi yahawe amahirwe adasanzwe

20/02/2024 20:31

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo azaca mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba muri 2025 kikabera muri Maroc.

Ibi byemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika CAF. U Rwanda ntabwo rwashyizwe ku rutonde rw’amakipe azakina amajonjora y’ibanze bitewe n’umwanya ruriho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA wa 133.

Amakipe 44 ntabwo azakina ijonjora ry’ibanze rizahera mu matsinda.Amakipe azaca mu ijonjora ry’ibanze arimo; Somalie , Eswatini , Sãotomé, Chad , ibirwa bya Maurice , Libérie National Djibouti,.. Biteganyijwe ko aya makipe azakina hakavamo 4 azajya mu matsinda.

Imikino y’Ijonjora ry’ibanze iteganyijwe guhera tariki 20 Werurwe iyo kwishyura ikazakinwa tariki 26 Werurwe 2024.

Previous Story

Evariste Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558

Next Story

Nyuma y’imyaka 48 afunzwe urukiko rwamugize umwere

Latest from Imikino

Kenya: Kipyegon Bett yapfuye ku myaka 26

Kipyegon Bett, umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Kenya watsindiye umudali wa bronze mu kwiruka metero 800 muri 2017 muri Shampiyona y’Isi yabereye i London,
Go toTop