Advertising

Amasomo urubyiruko rwigiye mu mikino ya Fair Play Football Tournament

02/07/2024 09:40

Ubwo hari hamaze kuba imikino ya nyuma yo mu Irushanwa rya Fairy Play Football Tournament yabereye mu Murenge wa Bigongwe mu Karere ka Nyabihu, urubyiruko rwari rwayitabiriye rwahawe impanuro rusabwa kubana no guharanira amahoro.

Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bigogwe  mu Karere ka Nyabihu niho habereye imikino ya nyuma yo mu irushanwa rya ‘Fairplay Football Tournament‘ yateguwe n’Umuryango Rwanda Youth Club For Peace yahuje uturere twa Rubavu, Musanze , Nyabihu na Rutsiro.

Ku isaha ya Saa 11:00  zo ku wa 30 Kamena 2024 ,  hakinwe umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Gs Rubavu I na Gs Raphael mu bakobwa urangira ikipe ya Gs St Raphael Rambura  itsinze  igitego 1:0.Uyu mukino watangijwe n’impande zombi urangwa n’ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi gusa wiharirwa n’ikipe ya Gs St Raphael Rambura yarushije cyane ikigo cya GS Rubavu I cyo mu Karere ka Rubavu.

Mu minota ya mbere y’igice cya Mbere,  Gs St Raphael Rambura yabonye igitego  ikomeza kuyobora umukino.Igice cya Mbere cy’uyu mikino cyarangiye ikipe ya Gs St Raphael iyoboye.Mu gice cya Kabiri ntabwo byigese bihinduka kuko umukino warangiye ikipe ya Gs St Raphael yo mu Murenge wa Rambura ho mu Karere ka Nyabihu mu bakobwa  ariyo yegukanye igikombe ku gitego 1:0 bwa Gs St Rubavu.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Kapiteni wayo,  Uwayisaba Olive yadutangarije  ko bishimiye intsinzi babonye n’inama bahawe n’Ubuyobozi bw’ikigo cyabo mbere yo kujya mu Kibuga ndetse ahamya ko iyi mikino yabasigiye isomo ryo kubana neza nk’abana by’umwihariko avuga ko bigiyemo kubana neza.

Uwayisaba yagize ati:”Iyi mikino yatwigishije kubana neza cyane, ntabwo twakinaga uko twiboneye kuko twari tuziko ari imikino y’ubuvandimwe no guharanira amahoro hagati yacu”.

Yakomeje agira ati:”Twari twiteguye neza , twahawe impanuro none nibyo bidufashije kwitwara neza tukaba twegukanye igikombe mu bakobwa”.

Uyu mwana w’umukobwa witwaye neza muri uyu mukino  yashimiye uruhare rw’abateguye aya marushanwa mu kuzamura imyumviro no kumenyana kwabo nk’abana bahuriye mu irushanwa ry’amahoro.

UMUKINO W’ABAHUNGU WAHUJE GS MUHATO NA GS REGA CATHOLIC WATANGIYE SAA 1:05′.

Ni umukino watangiranye  imbaraga nyinshi ku mpande zombi. Ku munota wa 28 ,Iradukunda Thierry wa Rega Catholic yatsinze igitego cya Mbere,ari na cyo cyayoboye igice cya Mbere kirangira gutyo. Ku munota wa 38 w’igice cya Kabiri nibwo Umukinnyi  wa GS Muhato yasubije umukino ibubisi yishyura igitego bari batsinzwe banganya 1:1 abari nako umukino urangira hitabazwa Penaliti nazo zaje kurangira Gs Rega Catholic itsinze Penaliti 5 kuri 3 za GS Muhato nayo iba yegukanye igikombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Nsengimana Jean Claude  wari witabiriye yasabye urubyiruko rwari aho kwibuka ko gukina bijyana no kwiyitaho , asaba abatiga gusubira mu ishuri ndetse bakajya bibukako aribo bayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza.Ibi yabuhuriyeho n’Umuyobozi w’Ikigo cya Gs Rubavu I , nawe wahawe ijambo agashimira abana bose bageze ku mukino wa nyuma yitsa ku kinyabupfura bagaragaje kuva batangira kugeza ku mukino wa nyuma bibuka ko bari muri ‘Fairplay Tournament.

Ladislas Yassin Nkundabanyanga Umuyobozi wa Rwanda Youth Club For Peace, aganira n’abanyamakuru yavuze ko intego bari bafite kwari ukwimakaza ubworoherane mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse bakaba barishimiye ko intego yabo bayigezeho.

Yagize ati:”Intego twari dufite kwari ukwimakaza ubworoherane mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburengerazuba n’agace kamwe k’Intara  y’Amajyaruguru.

Icyo twabashije kubona rero ni uko abana batangiye kumva uruhare rwabo mu kwimakaza ubworoherane hagati yabo , mbere bajyaga gukina , bagacagagurana amaguru, baciranaho imipira , ugasanga batukana, ariko ubu byarahindutse”.

Yakomeje avuga ko abana bamaze kumva ko gutsindwa ari ibisanzwe atari ubusabwa ndetse ko gutsindwa bibaha ingaraga zo gukomeza gukora cyane aho guhangana.Iyi mikino ya Fairplay Football Tournament , yahuje uturere twa Rubavu , Nyabihu , Rutsiro na Musanze, mu bigo 102 ari nabyo byavuyemo bine byatwaye ibihembo.Ikipe y’abahungu ya Gs Rega Catholic niyo yegukanye igikombe , Umwambaro wo gukinana, Umudari, imipira yo gukina n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 100,000 RWF.

Ikipe ya Kabiri mu bahungu Gs Muhato yo mu Karere ka Rubavu, yahembwe , ibahasha irimo ibumbi 80 RWF , Imipira n’umudari.Ibi ni nabyo byahembwe ikipe yabaye iya mbere niya Kabiri mu bakobwa.Ku ruhande rw’abana batabashije gutsinda bavuga ko bagiye gutegura neza imikino y’ubutaha kandi ko ntakibazo batewe no gutsindwa ngo na cyane ko intego y’iyi mikino atari uguhangana bigamije kurwana.

Umukobwa wasifuye umukino wa mbere w’abakobwa ba Gs Rubavu I na Gs St Raphael Rambura.
Previous Story

Menya ubwoko 3 bw’urukundo n’akamaro kabwo

Next Story

Menya impamvu usanga ufite ibere rimwe rinini irindi ari rito

Latest from Imyidagaduro

Go toTop