Police y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umusore wagaragaye mu mashusho ari ku rwana n’abasekirite.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje kugaragara amashusho y’umusore ukuri muto waruri guterana amakofe n’abashinzwe umutekano bazwi nk’abasekirite.
Uwitwa Lamar anyuze kuri X yatakambiye RIB na Police y’u Rwanda aho yagize ati:” Ese Rwandapolic @RIB_Rw @Murangira_BT birakwiye ko Umunyamahanga yitwara gutya mu gihugu cy’ Urwanda (Harassing and disrespecting security guards) hano ni EAUR University”.
Hadaciye kabiri Murangira B Thierry yasubije Lamar ngo “Urakoze gutanga amakuru, turi kubikurikirana”.
Nyuma nanone Police y’u Rwanda yahise isubiza Lamar ko uwagaragaye mu mashusho yafashwe
Ati:”Muraho Lamar, Uyu ugaragara mu mashusho arwana, yafashwe arimo gukurikiranwa.Murakoze”.
Ibi kandi byahise binemezwa n’umuvugizi wa RIB nawe wasangije ubu butumwa bwa Police y’u Rwanda buvuga ko yafashwe.
Amakuru avuga ko uyu ari umusore witwa David Ikechukwu ukomoka muri Liberia ndetse ko yarwanaga n’abasekirite ba East African University Rwanda.
Uyu ngo yigaga mu mwaka wa Mbere kuri iri shuri ariko aza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.
Ku wa 07 Werurwe ubwo yasubiraga kuri iri shuri, Abasekirite banze ko yinjira bahita barwana.
Bivugwa ko Ikechukwu yari yagiye kuri iyi Kaminuza gusaba ubuyobozi ko bwamufasha gusubira iwabo kuko yataye ibyangombwa.