Otile Brown yashenguwe n’abafana

27/03/2024 08:14

Umuhanzi ukomeye muri Kenya Otile Brown, nyuma yo kuririmba ku kiriyo cya Brian Chira wari umufana we.

Mu ijwi rya Otile Brown humvikanyemo kwicuza kwinshi no kugaragaza ko atagera ku
bafana bose bakiriho yemeza ko kuririmba ku gituro cya Chira yabikoreye urukundo atari ukwigaragaza.Ibi kandi yabitangaje ari ku rubyiniro aho yumvikanishije ko ababaye cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Kenya, yagize ati:” Nibibi cyane kandi sinanabiteguye.None se nkore iki ? “. Abajijwe impamvu yaririmbiye mu kiriyo yasobanuye ko yabikoreye urukundo kandi ko yaje gusanga Brian Chira yari umufana we ukomeye, yemeza ko abafana be bose atabasha kubageraho ari bazima na cyane batari barahura we na Brian Chira.

Ati:” Nta kintu ndimo kwerekana uretse urukundo.Ntabwo muzi.Abafana nibo batumye mu menya.Gusa ngiye kuri Pages ze nanjye naje kumenya ko yari umufana wanjye ukomeye.Niba munzi neza , ntabwo njya niyerekana gusa biratangaje kuba abantu babitekereza gutyo.Ese ntabwo bashakaga ko nza ?”.

Yakomeje agira ati:”Nabonye abantu bose bavuga ngo iyonza kuza akiri muzima. Nonese ubu koko nagera kuri buri wese nkabasha ku mwereka urukundo akiri muzima?”.Muri uyu muhango wo gushyingura Chira, Otile Brown yaririmbye”One Call” yakundwaga na Chira wapfuye.

Advertising

Previous Story

Amake yogoshera ni ibihumbi 58 RWF ! Umunyarwanda wogoshesha inyundo n’igisu ku mitwe y’abakiriya yahanitse ibiciro

Next Story

Menya impamvu uzana amacandwe ku musego iyo usinziriye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop