Akiri muto yatwitse igipangu cy’iwabo! Byinshi utamenya ku muhanzi Davis_D

11/10/2023 17:33

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba Davis D yasobanuye byinshi abantu batamenye ku buzima bwe ndetse no mu rugendo rwe rwa muzika.

 

 

 

Mu kiganiro yagiranye na Kayumba Darina kuri Udustars, uyu muhanzi yabajijwe ikintu gitangaje akiri muto cyangwa mu buzima, maze avuga ko akiri muto yigeze gitwika igipangu cy’iwabo ndetse abikora kandi yari yabujijwe gucana ibyo yari agiye gucana.Uyu muhanzi kandi yavuze ko mu buzima busanzwe akunda kurya inyama ko aribyo biryo bimuryohera kurusha ibindi atitaye kuko zimeze dore ko ngo yaba ifi, inkoko cyangwa se izindi nyama we ngo icyitwa inyama cyose akunda kukirya cyane.

 

 

Ubwo uyu muhanzi Davis d yabazwaga impamvu yiyita umwami w’abana, yavuze ko atari izina yiyise we ubwo ko burya yaryiswe n’imwe mu nshuti ze ubu usigaye uba mu gihugu cya Uganda, yavuze ko iyo nshuti ye ariyo yabimwise maze nawe bwa mbere abiririmba mu ndirimbo ye bwa mbere mu ndirimbo yitwa “Micro”.

 

 

 

Uyu muhanzi kandi azwiho kugira udushya ndetse no kwambara imyambaro itangaza benshi, niho havuze ikibazo yabajijwe umuntu akunda imyambarire ye, gusa yavuze ko abantu akunda imyambarire yabo ari abanyamideri gusa ngo akunda imyambarire y’abantu bo mu gihugu cy’Ubufaransa.

 

 

Davis d kandi yabajijwe impamvu yiyita gutyo, maze avuga ko yari asanzwe yitwa David maze yumva mu buhanzi akwiye kwitwa Davis gusa yumva abantu bitwa ba Davis ari benshi niko gushyiraho iriya D ihagarariye David. Avuga ko kandi burya ngo kuba umuhanzi kuri we ni ibintu byamujemo ahamya ko icyo uzaba ntaho kijya.

 

 

 

Davis D  aherutse gushira hanze indirimbo yitwa “Bermuda” yakoranye na Bushali ndetse na Bull Dog iyi ndirimbo ikaba ikomeje gukundwa nabatari bacye.

 

 

 

 

 

 

Source: Udustars with Kayumba Darina

 

 

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO: Irebere uburanga bwa Miss Uwase Muyango umugore wa Kimenyi Yves

Next Story

Ko nubundi ari umukire yaguze indi phone ! Umuhanzi Chris Eazy yababajwe cyane n’ukuntu bakomeje guha agaciro telephone kurusha abantu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop