Aho kuyireba yagiye kunywa itabi ! Lil Wayne yazinutswe Super Bowl

3 weeks ago
2 mins read

Umuraperi Lil Wayne yongeye gutangaza ko yababajwe cyane no kuba atarahawe amahirwe yo kuririmba muri Super Bowl iheruka, cyane ko yari yabereye ku ivuko.

Iyi Super Bowl yashakaga kuririmbamo ikaba yarabaye tariki ya 09 Gashyantare 2025 muri New Orleans iririmbwamo na Kendrick Lamar wafatanyije n’abandi barimo SZA.Mu kiganiro Lil Wayne yagiranye na ‘Rolling Stone’, yavuze ko bitewe n’uburyo byamubabaje atigeze areba uburyo Kendrick Lamar yaririmbyemo.

Yavuze ko ubwo Kendrick Lamar yari agiye kuririmba, we yahise yisohokera hanze ajya kwinyerwa itabi ndetse ngo uko yafunguraga televiziyo agasanga Lamar atarava ku rubyiniro, yahitaga yongera akigenda kuko yabonaga nta mpamvu n’imwe ihari yatuma amureba.

Ntabwo ari ubwa mbere Wayne akomoje kuri iyi Super bowl, dore ko ubwo hatangazwaga ko Kendrick Lamar ari we uzaririmba, yanyujije ubutumwa kuri Instagram ye avuga ko yababajwe cyane no kuba atari we bahaye ayo mahirwe kandi bizabera mu mujyi avukamo. Icyo gihe byateje impaka abandi bahanzi barimo Nicki Minaj bashyigikira Lil Wayne ko ari we wagakwiye guhabwa ayo mahirwe

Dwayne Michael Carter Jr. yavutse ku ya 27 Nzeri  1982 azwi ku izina rya Lil Wayne , ni umuraperi w’umunyamerika.  Ni umwe mubaraperi bakomeye bibihe byose. Yavukiye kandi akurira muri New Orleans ndetse impano ye yavumbuwe n’umuraperi Birdman maze asinyana na label ye ya Cash Money Records icyo gihe yari afite imyaka 11 gusa.

Dwayne Michael imyaka myinshi yo mu bwana bwe  yayimaze mu gace gakennye ka Hollygrove  gaherereye muri Uptown New Orleans. Nyina wari umutetsi, yamubyaye afite imyaka 19. Ababyeyi be baje gutandukana afite imyaka 2 ndetse se yaje guta burundu umuryango.

Mu kiganiro yakoze agahanga muri 2009, umunyamakuru wa CBS News witwa Katie Couric  yabajije uyu muraperi impamvu yakoresheje izina Wayne aho gukoresha izina rye Dwayne. Carter yarashubije ati: “Impamvu nakuyeho D nk’inyuguti ibanza ku izina ryange nuko ari data warinyise gusa yaje kuva mu buzima bwange. Sinshaka rero kuba Dwayne, Nahisemo kuba Wayne.”

Azwiho ubuhanga bwo guhanga amagambo – bukunze gukoresha Punchline, homonyme ndetse n’uburyo buzwi nka Braggadocio. Lil Wayne  yavuze ko umuraperi Missy Elliot ari we yakuze afatiraho urugero ndetse n’itsinda rya hip hop Goodie Mob. Mu kiganiro yakoranye n’umwe mu banyamakuru bakomeye Genius yaje gutangaza ko yumvise Goodie Mob kuva yiga mu mwaka wa 7″. Si abo gusa Wayne yubaha  ndetse yakuze afana kuko na Tupac yamwigiye byinshi cyane nk’indirimbo yitwa “How to Love”.

Abandi bahanzi yemera harimo T-Pain, Wayclef Jean, Lauryn Hill, Erykah Badu, Alicia Keys ndetse na LEnny Keys utibagiwe Lenny Kravitz. By’umwihariko ashimira Jay-Z kuruhare yagize mu gushyigikira impano ye ndetse akamwizereramo cyo kimwe na Notorious BIG.

Lil Wayne n’umwe mu baraperi bakomeye mu bihe byose. Ndetse abahanzi bakomeye nka Nicki Minaj, Young Thug hamwe na Lil Skies bakuzne kuvuga iyo hataba Lil Wayne ntago bari kuba bageze ku twego bariho ubu.Mu Ugushyingo 2024, Lil Wayne, mu gihe cya Lil WeezyAna Fest, yashyikirijwe urufunguzo rw’Umujyi  n’Umuyobozi wa New Orleans, ari we LaToya Cantrell. Muri urwo rwego kandi kya  6-7 Gashyantare hizihizwa nka “Lil Wayne Day” muri New Orleans.

Carter afite abana 4, Umwana we wa mbere, w’umukobwa Reginae, yavutse  ku ya 29 Ugushyingo 1998.  Umwana we wa kabiri, w’umuhungu Dwayne III, yavutse ku  ya 22 Ukwakira 2008, avukira mu bitaro bya Christ  I Cincinnati. Umwana wa gatatu, w’umuhungu yavutse tariki 9 Nzeri 2009.
Carter na Nivea mu ntangiriro za 2008 ubwo bari mu munyenga w’urukundo n’ubwo bitagenze neza , ahagana mu 2009, bahisemo gutandukana igihe yari atwite umuhungu wabo maze baba baratandukanye ku nshuro ya kabiri.

Go toTop