Afurika y’Epfo yamaganye ibirego biyishinja kohereza intwaro mu Burusiya

12/05/2023 08:50

Afurika y’Epfo yamaganye ibirego bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’uko icyo gihugu mu mwaka ushize cyoherereje intwaro u Burusiya ngo buzifashishe mu ntambara burimo muri Ukraine.

Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo, Reuben Brigety kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko mu Ukuboza 2022, ubwato bw’Abarusiya bwa sosiyete yafatiwe ibihano, bwageze muri Afurika y’Epfo ahari ikigo cy’igisirikare kirwanira mu mazi hafi y’umujyi wa Cape Town.Reuben Brigety yavuze ko biteye isoni kuba Afurika y’Epfo nk’igihugu cyatangaje ko nta ruhande na rumwe gishyigikiye mu ntambara ihuje Ukraine n’u Burusiya, cyahindukira kigafasha u Burusiya mu kubona intwaro.

Ambasaderi Reuben Brigety yavuze ko ibi birego babiganiriyeho na Leta ya Afurika y’Epfo kandi ko bishobora kuzambya umubano w’ibihugu byombi.Afurika y’Epfo yamaganye ibi birego, ivuga ko nta shingiro bifite kandi ko hari inzego ziri kubikoraho iperereza ku bufatanye na Amerika.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane, rivuga ko “Duhangayikishijwe n’ibyavuzwe na Ambasaderi wa Amerika, avuga ko Afurika y’Epfo yahaye intwaro u Burusiya.”Afurika y’Epfo yatangaje ko ayo magambo ya Ambasaderi ahabanye n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Iki gihugu cyavuze ko hari abayobozi bo muri Amerika baherutse guhura n’aba Afurika y’Epfo, bakaganira kuri icyo kibazo cy’u Burusiya ndetse bakemera gushyiraho itsinda rihuriweho rigikoraho iperereza.Bati “Birababaje kuba ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo umurongo udatanga umusaruro, ahubwo usubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho.”

Ntabwo Afurika y’Epfo yemera cyangwa ngo ihakane niba ubwo bwato Amerika ivuga ko bwatwaye intwaro koko bwarahageze.Julius Malema utavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo, yavuze ko kuba ibi birego bizamuwe mu gihe habura igihe gito ngo muri icyo gihugu habere inama y’ibihugu biri gutera imbere izwi nka BRICS, ari ikimenyetso cy’igitutu Amerika ishaka gushyira kuri icyo gihugu ngo kizange kwakira Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, cyangwa se kimute muri yombi nyuma y’uko ashyiriweho impapuro za ICC zisaba ko atabwa muri yombi.

IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

“Yamwishushanyijeho” ! Bruce Melodie yifurije umukobwa we isabukuru nziza y’amavuko

Next Story

Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umukobwa atarigera aryamana n’umugabo na rimwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop