Muhayimana Vincent, umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bushenge, Umurenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita Mawuziko Jean Damascène amwitiranyije n’umujura bikamuviramo gupfa.
Muhayimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushenge, mu gihe bagenzi be bigishanya kuri GS Bushenge, uwigisha kuri GS Shangi n’umucuruzi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutoroka.
Abaturage bo mu Mudugudu Buninda, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, bavuga ko Mawuziko Jean Damascène, w’imyaka 47, yari afite umugore n’abana batanu. Umwe mu bacuruzi bo mu Isanteri y’Ubucuruzi ya Bushenge yavuze ko Mawuziko yari yaravuzweho ingeso y’ubuhehesi n’ubusinzi.
Bivugwa ko Mawuziko yari asanzwe anywa agasinda agasura umukobwa wibana, bivugwa ko akora uburaya, mu Mudugudu wa Kabeza. Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, yagiye gukinguza mu rugo rw’umukobwa ariko ntiyamenya ko yimuwe. Inzu uwo mukobwa yari asanzwe aturamo yasigaye ituwemo na Muhayimana, wari mu kwezi kwa buki nyuma yo gushyingiranwa n’umwarimukazi wigisha muri GS Shangi.
Umucuruzi wo mu murenge wa Bushenge yagize ati: “Yakinguye ku irembo nk’uko asanzwe akomanga cyane urugi rw’iyo nzu, ariko umwarimu abyuka agira ngo ni umujura wamuteye, kuko yamuvugishaga. Nyuma, uwo mwarimu yasohotse, atabaza bagenzi be babiri bagenzi be na nyir’inzu, baramuhondagura bikomeye, bamurambika iruhande rw’umuhanda.”
Uwo mugabo yakuwe mu ma saa ine z’igitondo ku wa gatatu tariki ya 12 Werurwe ajyanwa mu Bitaro bya Bushenge. Nyuma yaje gupfa ahagana saa saba zo ku wa Kane, aho hakekwa ko yazize ibikomere yatewe mu mugongo no mu maso.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko amakuru y’uyu mutungo bayamenye, umwarimu akaba yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.