Afite inkomoko muri Kenya ! Undi muhanzi wamamaye munjyana ya Country by’umwihariko muyo yise ngo ‘My Land is Kenya’ yapfuye ku myaka 87

09/19/23 11:1 AM
1 min read

Inshuti , umuryango n’abakunzi b’injyana ya Country , bari mugahinda ko kubura rurangiranwa Rogger Whittaker.

 

Abanyamuziki bari mukiriyo cya mugenzi wabo , Rodger Whittaker wamamaye cyane muri muzika y’indirimbo zituje zizwi nka Country .Nyakwigendera yakundiwe ijwi rye cyane ndetse n’ubuhanga yari afite mu kwandika na cyane ko yakoraga kumitima y’abantu bose kubera amagambo yavaga ku ikaramu ye.

 

 

Mu ndirimbo zamamaye cyane yakunzwemo harimo ; My Land Is Kenya, I am Back, n’izindi.Amakuru avuga ko Rodger ari umuhanzi wavukiye mu Gihugu cya Kenya arinaho ngo haturutse indirimbo yise yagize ati:”My Land Is Kenya’”.

 

 

Benshi bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfu rwa nyakwigendera , bihanganisha umuryango we , inshuti n’abavandimwe.Mu mwaka wo 1962, uyu mugabo yacuruje indirimbo nyinshi cyane na cyane ko aribwo yari arimo kwamamara.

Go toTop