Afata Tom Close nk’umubyeyi we muri muzika ! Dore indirimbo za The Ben z’ibihe byose zizatigisa Umujyi wa Bujumbura

28/09/2023 08:33

The Ben ategerejwe imbere y’abafana batari bake , ndetse afite umukoro wo kubaha ibyishimo agasigasira igikundiro n’ubukaka bamuziho. Ese The Ben azabibasha ?

 

Mu mwaka wa 2020, The Ben yagiranye ikiganiro na RTV bamubaza ku itangira ry’umuziki kuri we, uko yawinjiyemo, uko yazamutse ndetse n’uwagize uruhare mu kuzamuka kwe.The Ben , avuga ko mu gihe cyo kuzamuka kwe, yari hafi cyane y’umuhanzi Tom Close ari nawe wamufashe akaboko na cyane ko yari amaze kugira aho agera , ari muri Kaminuza nyamara The Ben ari mu mashuri yisumbuye.

 

Muri iki gihe ntabwo The Ben yari arasohora indirimbo ye nimwe cyakora yafashaga Tom Close mu majwi y’indirimbo ze.The Ben agaruka kuri Tom Close yagize ati:” Ni amateka ashimishije cyane twabaye abavandimwe , turanabivuga mu bantu twabaye abavandimwe , natwe turabyumva ko turi abavandimwe.

Tom niwe muntu navuga ko yamfashe akambwira ngo nze anyereke inzira, ku buryo ibyo nkora byose mbikesha Tom.Yego nanone mbikesha Imana ariko nanone Tom niwe Imana yakoresheje kugira ngo mbe ndi ahangaha”.

 

Tom Close wakurikiye iki kiganiro, nawe yanyuze kuri Instagram, ashimangira ko aciye bugufi kubw’icyubahiro amuhaye avuga ko Imana yababaye hafi mu byo banyuranyemo kandi ko hakiri urugendo rurerure rwo kugenda, ari narwo The Ben akirwananarwo kugeza ubu.

 

Mu bihe byashize The Ben, yavuzweho gutaramira mu gihugu cy’u Burundi ariko birangira ataririmbiyeyo ndetse benshi barabyinubira.The Ben ni umwe mu bahanzi batakunze gukora ibitaramo cyane gusa yagikora kika ari igitaramo cy’amateka.Murabyibuka mu gitaramo aherutse gukorera muri BK Arena cyahuruje imbaga.

 

Mu mwaka wa 2019, ikinyamakuru IGIHE cyashyize indirimbo ‘Naremeye’ ya The Ben mu ndirimbo 10 zari zakunzwe muri uwo mwaka.Kuva ubwo kugeza ubu The Ben ntabwo yari yashyira umupira hasi kuko indirimbo ze zikunzwe n’abatari bake kabone n’ubwo adaheruka indirimbo.

 

ESE THE BEN AZAKORESHA IZIHE NDIRIMBO?

Mu rugamba afite ndetse no mu gukomeza gushimangira ko urugendo Tom Close yamubwiye yarunyuzemo neza, The Ben afite amahitamo amwe yo gukoresha indirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka yatambutse kugira ateganyako arizo bashobora kuba bazi na cyane kugeza ubu nta ndirimbo ya The Ben twavuga ko ikunzwe (Nshashya).

 

Kuri Channel ya YouTube ya The Ben, haheruka indirimbo mu myaka 3, ni indirimbo [Can’t Get Enough] yafatanyije na Otile Brown gusa zimwe mu ndirimbo twavuga ko The Ben ashobora kwifashisha harimo ; Vazi yakoze mu myaka 4 ishize ndetse kuri ubu ifite 5.8M views ndetse ninayo imaze kurebwa n’abantu benshi kuri Channel ye bwite.’Ndaje’ , Naremeye twagarutseho haraguru, Fine girl, Habibi , Thank you , Africa Mama Land , ndetse na Why yafatanyije na Diamond Platinumz arinayo yo guheraho cyangwa gusorezaho.

The Ben afite akazi ko kwemeza imbaga yabaje kumureba ubwo yageraga muri iki Gihugu tariki 27 Nzeri 2023 ndetse akasha no gukomeza ibigwi bye na cyane ko yeretswe urukundo rwinshi.

 

Muri iki gitaramo The Ben aza arikumwe na Big Fizzo, Sat B na Lino G, aba ni bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye cyane muri iki gihugu nabyo biha akazi The Ben.

Mubo mu Rwanda bazataramana, harimo umwaka akunda gufasha cyane ; Shemi wamamaye mu ndirimbo imwe gusa , Bushali,… Biteganyijwe ko The Ben azakorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi tariki 1 Ukwakira 2023.

The Ben afite umukoro mu Burundi

Advertising

Previous Story

Umugore yatunguranye nyuma yo kugaragara mu muhanda afite icyapa cyanditseho ko ari gushaka umugabo

Next Story

Uwizeyimana Judithe wahoze ri umugore wa Safi Madiba bagahana gatanya atwite inda y’imvutsi yatewe n’umuzungu

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop