Muri ubu buzima iyo uvuze ijambo SIDA umuntu wese ahita yikanga ku buryo ashobora no kukugendera kure mu gihe acyeka ko ushobora kuba uyifite.
Iyi ndwara ya SIDA isangwa mu maraso, ako gakoko niho kibera. Ese ukeka ko SIDA yaba ikomoka he ? Ubundi se wumva SIDA yaramenyekanye ryari ? Ibyo byose wibaza kuri SIDA uyu munsi turabiva imuzi, muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yuzuye ndetse agira icyo agusigira.
Abanga n’inzobere ndetse n’abashakashatsi bizera ko ubwandu bwa SIDA buturuka muri Afurika y’Iburengerazuba mu nkende ndetse ikaba yaraje kugera mu muntu binyuze mu guhiga kuko muri Africa bazwiho ubuhigi kuva mu myaka ya cyera. Inzobere zivuga ko umuntu yaje kwandura ubwo bwandu binyuze mu guhiga ndetse aribyo byaje gutuma ikwirakwira hirya no hino ku isi.
Icyakora bivugwa ko kugeza mu mwaka 1980, SIDA yafatwaga nk’indwara mu zindi zisanzwe nka canceri, icyakora nyuma y’uyu mwaka nibwo byatangajwe ko ari agakoko kitwa HIV gatera SIDA ndetse bitangira gu kwirakwira hirya no hino arina ko hatangiye kwigwa uburyo bwiza bwo kwirindamo iyo SIDA.
Mu 1981 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo hatangiye kuvugwa ko iyo ndwara ishobora kuba ifata abagabo gusa cyane abagabo baryamana bahuje igitsina.Ikitwa ubutinganyi nti cyaje vuba ahubwoni ibintu byahozeho kuva mu myaka ya cyera. 1982 nibwo muri Canada byatangajwe ko ikitwa SIDA gishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ndetse mu mwaka ukurikira wa 1983 nibwo byamenyekanye ko n’umugore nawe ashobora kwandura SIDA.
Mu 1985 nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Georgia habaye inama igamije kwiga kuri iyo ndwara ariyo SIDA. Mu 1986 havumburwa ko umubyeyi ashobora kwanduza umwana we mu gihe amwonsa, aho ni ukuvuga ngo umugore urwaye SIDA akabyara, ashobora kwanduza umwana we mu gihe Ari kumwonsa. Muri 1987 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo havumbuwe imiti ku nshuro ya mbere ishobora korohereza umuntu urwaye SIDA.
Mu 1988 nibwo ku nshuro ya mbere hashizweho umunsi wahariwe ku rwanya SIDA ku isi hose, Hari tariki ya mbere ukuboza 1988. 1990 nibwo hagaragajwe ko abantu hagati ya Miliyoni 8_10 ku isi hose bashobora kuba babana n’ubwandu bwa SIDA. Iki kimenyetso mu bona kigaragaza SIDA iki kimwe gitukura cyashyizweho muri 1991 ndetse kikaba nubu kigikoreshwa nka symbol ya SIDA. Ngirango benshi murakizi.
1996 uwitwa Dr Mark Weinberg yazanye ikitwa 3TC ikoreshwa mu kwita ku barwayi barwaye SIDA. Cyatumye umuntu urwaye SIDA akomeza kubaho nubwo ngo cyari gihenze cyane. Cyagabanije umubare w’abantu bapfa bazize SIDA. Icyo gihe abarenga million 23 ku isi hose babanaga na SIDA mu maraso yabo. Mu 1999 nibwo havuzwe umubare fatizo w’abantu bapfa bazize SIDA bari barenga Million 14 naho Million 33 zari ziri mu bantu babana na SIDA.
Muri 2010 uwitwa Dr Kelly McDonald yavumbuye urukingo rugabanya ubukana bwa SIDA ndetse rushobora no kuyivura mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Uri ubu abantu benshi ntibakigira ikibazo cyane ko wahitanwa na SIDA kuko haje imiti ifasha uyirwaye ndetse ko ufashe neza iyo miti abana na SIDA ndetse ukaba udashobora no kumenya ko ayirwaye umurebye mu maso.Ese ujya uzirikana ko SIDA yandura Kandi yica ? Wibuka neza se uburyo SIDA yandura ? Ka twiyibutse uburyo SIDA yanduramo ndetse n’uburyo yirindwa kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza twirinda!
SIDA yandurira mu maraso, mu gihe amaraso yuyirwaye ahuye nayuwo utayirwaye!Irinde SIDA, wirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, koresha agakingirizo, ipimishe Kenshi gashoboka, irinde gutizanya ibintu bicyeba nundi muntu!
Source: canfar.com