Abashakanye : Dore imitoma y’agatangaza usabwa gutera uwo wihebeye mu masaha y’umugoroba mu kibyuka

09/11/2023 10:26

Gutereta niko kazi gakomera cyane ku isi.Umuntu utemeranya n’iyi ngingo biramugora ndetse ni umwe uzasanga imyaka imubanye myinshi byaranze kubera kutabyitaho agatekereza ko byoroshye kandi nyamara bisaba kwiyuha icyuya kugira ngo wemeze runaka kuba uwawe ajye agusaba uruhushya aho agiye hose.

 

 

Kubera ko uwo wihebeye ariwe gisubizo cy’ibyisihimo byawe ni nangombwa ko buri munsi , buri saha , na buri munota ugira amagambo umugenera kugira ngo akomeze abone ko urukundo rwawe kuri we rufite intego.

 

 

Umukunzi wawe yiriwe mukazi , yananiwe kandi akeneye kumva amagambo yawe meza akuvuye kumutima.

 

 

1.Mukunzi mwiza , nshuti y’ubuzima bwanjye, dore umugoroba urageze, ngaho reka dutekereze hamwe ibyo tuzakora ejo.Ijoro ryiza mukunzi.

 

2.Uyu mugoroba ukubere mwiza, ukubere uw’umugisha maze nibigera nijoro ukaryama urote Imana yonyine nanjye kuko aritwe tukwifuriza ibyiza byinshi.

 

3.N’ubwo tutari kumwe ariko uri hano hafi yanjye mukunzi ndagukunda cyane.Umugoroba mwiza wuzuye inseko n’akanyamuneza.

 

4.Twirirwanye ariko uburyo wansuhuje ntabwo ndimo kubihaga , impumuro y’ibiganza byawe yanze kumva mu mazuru nanze gukaraba ndetse ndaryama gutya kuko muri wowe harimo amafunguro n’ibindi nakenera.

 

5.Mukunzi ubu burije , nagerageje gusohoka kugira ngo mbare umubare w’inyenyeri ziri hejuru yanjye ariko umucyo wawe uri gutuma ntazibona.Amaso yanjye yahawe umugisha wo kwakira umucyo wawe mukunzi.Uzi ! Ubu abandi bararyamye baziko bwije ariko njye ni kumanywa y’ihangu kuko wambereye byose Wera wanjye.

 

6.Roho we ! Buriya ntabwo narinziko urukundo rubaho kugeza duhuye.Nukuri narakunze cyane ndongera ndagukunda , turakomeza turakundana.Umugoroba ukubere mwiza nk’uko nawe uri cher !

 

7.Mbega urukundo mfite hano udahari ! Ese kuko natinze kuza kugusaba iwanyu ? Umbabarire nubwo ntahari ngo duhoberane butane, ambara wamwambaro nakuguriye maze wicare hamwe tuganire.Uri byose byanjye mutoni wanjye.Ndagukunda.

 

8.Navukiye kukwitaho no kugukunda.Uyu mugore ntabwo turi kumwe ariko nzi neza ko ahazaza iminsi yose tuzayimarana.Ngaho komeza ugubwe neza rukundo rw’imbavu zanjye mwuka mpumeka.

 

9.Buriya cher, igihe cyo kwibagirwa ibyakubabaje byose ni iki.Ngaho turiza mu rukundo rwanjye wiheshe amahoro.Ndagukunda cyane ntuhangayike.

 

10.Izuba rirenga ritwibutsa ko dukundana kandi rikatwibutsa ko dukwiriye gukundana cyane.

 

Amagambo watura uwo wihebeye yo nimenshi kandi ntabwo Wabash kuyarondora, rero shyira umutima hamwe , wubahe uwo mukundana, umuhe ibyo uzi neza ko akeneye kuko ni wowe nshuti afite.

 

Iyi nkuru nuyikunda uyisangize inshuti zawe nazo zitunguro abo bakundana nk’uko urimo kubikora.

Advertising

Previous Story

Ariel Wayz yateguje amashusho y’indirimbo nshya, Rosskana aca amarenga

Next Story

Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West yavuze ko afite Tattoo ahantu hibanga adashobora kwereka abantu

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop