Abaryamana bahuje ibitsina barasaba kudahezwa mu burezi

09/07/2024 20:06

Bamwe mu banyeshuri baryamana bahuje ibitsina biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, basanga imbogamizi bakomeje guhura na zo mu myigire yabo ahanini zishingiye ku myumvire, umuco ndetse n’imyemerere bikomeje gukoma mu nkokora imyigire yabo ndetse no gusubiza inyuma uburenganzira bwabo n’ubwa muntu muri rusange.

Kugezubu, kumva abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baracyabifata nk’ibidasanzwe, abandi bati ‘’si iby’I Rwanda.’’

Mu banenga iyo myitwarire n’imyifatire barimo abarezi ndetse n’abanyeshuri, nyamara abanengwa bakaba bavuga ko bigira ingaruka mu myigire yabo ndetse no kwisanga mu mibanire yabo n’abandi.

Mugabo Janvier (izina twamwise) afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza, yigisha muri zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda, yemera ko ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina.

Mugabo, asobanura ko kuba ari we (umutinganyi ) atari we wabihisemo kuko niko yisanze. Yemeza kandi ko atabifitiye ipfunwe kandi ko ntacyo yabihinduraho, ku buryo asanga imiterere ye itagombye kumugiraho ingaruka, haba mu burezi ndetse no muri sosiyete nyarwanda avukamo.

Agaruka kuri zimwe mu mbogamizi abaryamana bahuje ibitsina bakunze guhura na zo mu burezi zirimo ihezwa, ihohotererwa n’akato bakorerwa iyo hagize umenyekana cyangwa ugaragaza ko afite iyo miterere n’ibyo byiyumvo bitandukanye n’ibisanzwe.

Uyu munyeshuri ngo ntiyakirwa kimwe muri iyi sosiyete mu gihe abamufiteho amakuru batangira kujujura, bamwe bavuga amagambo amupfobya, amusesereza, amutesha agaciro no guhutaza uburenganzira bwe.

Mugabo agira ati “Umunyeshuri ubwirwa aya magambo ntabwo yakwiga atuje kandi nta musaruro yagira, kuko yigana ipfunwe no kutisanzura kuri bagenzi be bityo akisanga yacitse intege ku buryo hari bamwe bacikiza amashuri yabo bazira uko baremwe “ .

Asabunura kandi ko iki ari ikibazo kitagaragara mu mashuri ya Kaminuza gusa, ahubwo no mu mashuri yisumbuye cyane ko gihera ku burere bwo miryango n’umuco aho abafite imiterere nk’iyo bafatwa nk’ibivume kandi ari abantu nk’abandi.

Akomeza abisobanura agira ati “kuba dufite imiterere itandukanye n’iy’abandi ntitwagombye gufatwa nk’ibivume cyangwa ikizira muri sosiyete kuko si twe twabihisemo. Ni yo mpamvu twagombye kwakirwa nk’abandi bantu hirindwa itotezwa iryo ari ryo ryose mu burezi ndetse no mu miryango tuvukamo “.

Abarezi barumiwe!

Umwe mu barezi ushinzwe ikinyabupfura muri kimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Rubavu cyigiramo abanyeshuri hafi igihumbi, tuganira kuri iyi ngingo mu rwego rwo kumenya niba koko hari ubwo yigeze ahura n’iki kibazo mu kazi ke n’uko yaba yarabyitwayemo, ntiyashindikinyije kutugezaho ubuhamya n’impungenge byamuteye amaze kumenya ko mu banyeshuri yigisha hari n’abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje.

Uyu murezi yagize ati “nagize ubwoba kuko byambayeho mu kazi kanjye kuko nagiye kubona mbona umukobwa w’umunyeshuri nigisha angezeho afite igihunga cyinshi, ambwira ko hari mugenzi we w’umukobwa ujya umushimashima ashaka kumusambanya kuko bararanaga ku gitanda kimwe mu macumbi yabagenewe, kandi ko uyu mukobwa yerekezaga ibyiyumvo bye mu gukorana imibonano mpuzabitsina undi we bimutera guhungabana “

Uyu mwarimu yakomeje avuga ko uyu mukobwa amaze kubimubwira byamutunguye ndetse ko kubibonera igisubizo byamugoye kuko ari bwo bwa mbere yari yakiriye ikibazo kimeze gutyo mu banyeshuri yari asanzwe yitaho mu rwego rw’imyitwariro mu kigo.

Gusa ngo inama yagiriye uwo mukobwa wamugejejeho ikibazo yari iyo kugendera kure mugenzi we, akimuka ku gitanda araraho kuko uyu munyeshuri yagaragaje imiterere itandukanye n’ay’abandi.

Ni imyumvire asangiye na bamwe muri barezi be b’abarimu basobanura ko n’ubwo kwiga ari uburenganzira kuri buri wese, ariko ko umunyeshuri nk’uyu ufite imiterere yo kwifuza gukorana imibonano n’uwo bahuje igitsina bamufata nk’ikizira, n’ubwo bo nk’abarezi birinda kumuhungabanya.
Ubusanzwe ngo mu bigo by’amashuri yisumbuye haba amacumbi y’abahangu n’amacumbi y’abakobwa.

Rero ngo kumenya gutandukanya ufite iyo miterere mu gihe wenda agaragara ku maso ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, kandi imiterere ye itandukanye n’ibyo amaso areba nacyo ngo ni ikindi kibazo kitoroshye.
Abarezi basaba Minisiteri y’Uburezi gufatanya n’izindi nzego bireba zirimo iz’ubuzima kubaha ubumenyi mu rwego rwo kwirinda ko hari uwavutswa uburenganzira bwe kandi arengana.
Uburenganzira kuri bose.

Umwe mu mpuguke kandi uharanira uburenganzira bwa muntu burimo n’ubw’abaryamana bahuje ibitsina mu muryango “Wiceceka”, Uwayezu Andrew agaruka ku burenganzira bw’abafite imiterere nk’iyo itandukanye n’ibisanzweaho yibutsa umuryango nyarwanda ndetse n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’uburenganzira bwa muntu kumva ko aba bantu babaho muri sosiyete kandi bagomba kwitabwaho nk’abandi bose, bagahabwa serivisi nk’iz’abandi bose.

Abisobanura agira ati “Ntibagomba guhabwa akato mu burezi, dore ko ngo hari n’ibigo mu Rwanda byashyize mu mahame yabyo ko bidashobora kwakira abanyeshuri bafite iyo miterere byerekeze ku guhuza ibitsina n’abo babihuje. Niko bavutse ntibagomba guhutazwa ahubwo bakwiye kwitwabwaho kuko abantu nk’abo barahari mu miryango kandi si bo babihisemo ” .

Uwayezu yanagarutse ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 16 aho yibukije ko ivangura iryo ari ryo ryose ribujijwe mu gihugu cy’u Rwanda, bityo rero ko ntawe ugomba kuvutswa uburenganzira bw’uko yavutse kandi ubigeregeje agomba kwamaganwa na buri wese n’ubwo asanga urugendo rukiri rurerure.

Asaba ko integanyanyigisho ndetse n’imfashanyigisho mu Rwanda cyane cyane izijyanye n’imyororokere ndetse n’uburenganzira zarushaho kunozwa no kujyana n’igihe kuko umuco ukura, mu rwego rwo kwigisha no gukomeza gukangurira abantu ko ntawe ugomba kuvutswa uburenganzira bwe bitewe n’imiterere y’uko yavutse.

Gusa yamaganiye kure ingeso za bamwe bitwaza iyi miterere bakihindura ibyo batari ku bw’inyungu zabo.
Uwayezu yakomeje asobanura ko abaryamana bahuje ibitsinda basanzwe bibumbiye mu muryango ugizwe n’ibyiciro by’abantu bikubiye mu cyitwa LGBTQ, aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka kigize uwo muryango:

L, isobanuye “Lesbian” ni abagore bifuza kuryamana n’abandi bagore; G ihagararira “Gay” aho umugabo yifuza kuryamana n’undi mugabo; B ivuga “ Bisexual “ isobanura umuntu uryamana n’abandi bafite ibitsina byombi, rimwe akaryamana n’abo badahuje igitsina; T ihagarariye “Transgender “, ivuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina; Q ihagararira “Queer”, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo, bashyirwa mu cyiciro cya Questioning.

U Rwanda ni kimwe bihugu bike by’Afurika byubaha amahitamo ya buri muntu mu bijyanye n’imibereho nyerekezabitsina, nta vangura, hashingiwe ku mategeko na politiki ngenderwaho.

Umwanditsi: Sabune Olivier

Previous Story

Ku myaka 16 gusa Ami Charlize abayeho nk’umwamikazi

Next Story

Lamine Yamal w’imyaka 16 yandikiye amateka muri European Championship

Latest from Ubuzima

Banner

Go toTop