“Abarundi bitegure guhaga CNDD-FDD ni yongera gutsinda amatora” ! Daniel Gelase Ndabirabe

2 weeks ago
1 min read

Umuyobozi Mukuru w’Inama Ishinga Amategeko Daniel Gelase, yatangaje ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere Abarundi bazaba babayeho neza kurusha uko babayeho uyu munsi mu gihe Ishyaka rya CNDD-FDD ryakongera kwegukana intsinzi mu matora ari imbere bakazajya barya bagahaga.

Uwo muyobozi yatangaje ibi , yizeza abaturage ko kubaho neza bafite ubu bizikuba inshuro zigera muri 2 cyanga inshuro 3 bagakomeza kuryoherwa n’ubuzima bw’iterambere kurenza uko bimeze ubu.

Ku byerekeye ifaranga ry’Amahanga kandi, Bwana Daniel Gelase, yavuze ko na ryo rifite ikibazo ariko ngo mu gihe kiri imbere na ryo rizajya rivunja hagati ya 1,000 na 1,500 FBU [Amafaranga y’Amarundi] ndetse ngo rikaba ryanamanuka rikagera munsi ya 1,000 Fbu.

Ibi yabitangaje ngo ashingiye ku kuba bafite icyizere cy’uko ifaranga ry’u Burundi rigiye kongera kugira agaciro nk’uko we abyivugira.

Daniel Gelase Ndabirabe, uyobora Inama Ishinga Amategeko y’u Burundi, yahaye icyo cyizere Abarundi ko mu myaka 5 iri imbere bazaba babayeho neza byikubye inshuro 2 cyangwa 3 ugereranyije n’ubuzima babayemo ubu.

Ibi yabitangarije mu Ntara ya Kayanza avukamo ndetse ubu , ikaba yarashyizwe mu Ntara ya Butanyerera hashingiwe ku ivugurura ry’Ubuyobozi, akaba yabivugiye ku Kibuga cy’i Gatwaro ku wa 14 Gicurasi 2025 mu bikorwa byo kwamamaza Ishyaka rya CNDD-FDD bamazemo iminsi.

Uwo mugabo kandi yavuze ko mu myaka 5 iri imbere , iyo Ntara ya Kayanza avukamo izatera imbere cyane binyuze mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere ku buryo ngo igihingwa cy’ibigori, kizasarurwa mu buryo bwikubye inshuro 5 ugereranyije n’ubu ngubu.

Batangaje ibi , nyuma y’igihe benshi mu Barundi bari mu Gihugu n’abari hanze, binubira imiyoborere ya Evariste Ndayishimiye, bagaragaza ko kuva yagera ku Butegetsi ari nta kintu kigaragara bavuga ko yakoreye Igihugu cyabo ndetse bakamunenga ko avuga kurenza gukora.

Ku rundi ruhande kandi hari abamushimira ko ateza imbere ubuhinzi cyane ndetse akaba ari nabwo ashyira imbere dore ko akenshi akunze kugaragara mu mirima itandukanye ari gukurikirana ibikorwa by’ubuhunzi ndetse yajya no hanze mu rugendo , agakurikirana cyane ibyerekeye ubuhinzi.

Go toTop