Abanyafurika y’Epfo bashimiye u Rwanda rwakijije Miss Mutesi Jolly kugwa mu mutego w’abatekamutwe

24/04/2023 05:21

Abanyafurika y’Epfo n’ibitangazamakuru bihakorera bakomeje kugaruka ku nkuru ya Miss Mutesi Jolly uherutse gutangaza ko yahuye n’abatekamutwe ruharwa bo muri iki gihugu agatabarwa na Ambasade y’u Rwanda.

Muri Afurika y’Epfo hamaze iminsi havugwa inkuru y’abatekamutwe ruharwa barimo Dr Nandipha Magudumana na Thabo Bester bayogoje abantu ndetse bimwe mu byaha bashinjwa birimo ibyo gucuruza abantu.

Aba ni bamwe mu baherutse kwandikira Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016 aho bamwohereje email bamubwira ko bagiye kumuhuza n’Urubuga Netflix agatangira gukora ikiganiro kimuhuza n’abarimo Umuraperi Drake na Kylie Jenner ndetse agahembwa arenga miliyoni 3$ ku kwezi mu gihe cy’imyaka itatu.

Nyuma yo kubona aya makuru Miss Mutesi Jolly wari wishimiye umwanya agiye guhabwa yagize amakenga abaza muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ayisaba amakuru kuri iyi sosiyete yari igiye kumuha akazi.

Nyuma y’umwanya muto uyu mukobwa w’imyaka 27 yabwiwe ko abamwandikiye ari abatubuzi bamusaba kwitwararika.

Iki ni igikorwa cyakiriwe neza n’abantu batandukanye bo muri Afurika y’Epfo bashimye uburyo inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zatangiye amakuru ku gihe Miss Mutesi Jolly akarokoka abo batubuzi.

Uwitwa Nokwane Kgabo abinyujije kuri Twitter yanditse agira ati “Wabonye ibihugu byita ku baturage babo, Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yarokoye ubuzima bwe.”

“Muri Afurika y’Epfo, abantu baricwa, barashimutwa, baracuruzwa buri munsi kandi nta nkurikizi.”

Uwiyita Tinzell we yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, yandika agira ati “Ubundi mwigeze mubona u Rwanda n’abantu baho? U Rwanda rwiswe Singapour ya Afurika, muzagende mushake impamvu yabyo.”

Abari bandikiye Mutesi Jolly barimo Thabo Bester uzwi ku izina rya ‘Facebook rapist’ wari wiyise TK Nkwana, Umuyobozi wungirije muri Sosiyete Aurum Holdings ya Dr Nandipha Magudumana.

Uyu Bester na Dr Magudumana bafungiwe muri Afurika y’Epfo nyuma yo gufatirwa i Arusha muri Tanzania mu cyumweru gishize aho bari bamaze iminsi bihishe dore ko uyu Bester amaze umwaka atorotse Gereza ya Mangaung Correctional Centre iri i Bloemfontein.

Ku wa 17 Mata 2023 ni bwo Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira iby’ubu butumwa yakiriye mu rwego rwo gukebura abantu batandukanye ndetse n’ibyamamare kujya bitondera abababwira ko bagiye kubakiza ubukene.

Advertising

Previous Story

“Umusore nasambanaga nawe ubugingo bwe nahitaga mbujyana ikuzimu” Umukobwa mwiza yavuze uburyo yakoranaga na Satani

Next Story

Umugabo mu gufi kurusha abandi yakoze ubukwe budasanzwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop