Aho igitaramo kigomba kubera hateguwe ndetse n’abatangiye kwinjira gusa hatonzwe umuronko muremure cyane.
Nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe na Inyarwanda, iki gitaramo kirasiga amateka bitewe n’umuronko watonzwe hanze.
Umwe mubaratarama Ray The Dj , yamaze kugera aharabera igitaramo ndetse yatangaje ko afite byinshi byo gutanga, yizeza abantu baracyitabira ko arabaha umuziki mwiza.
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko mu Rwanda ari murugo iwabo hakabiri , asaba abantu bose ko uzashobora kumuzana azaza.Ati:” Umu promoter uzabasha kunzana tuzakora igitaramo cyiza”.