Abantu 17 bashaka gusimbura Mayor wa Rubavu bamaze gutanga Kandidatire zabo

by
24/07/2023 13:38

Komisiyo y’Igihugu y’amatora NEC yatangaje ko yamaze kwakira abantu 17 bashaka gusimbura Mayor wa Rubavu uherutse kuva munshingano ze.

Ni amatora ateganijwe ku wa 11 Kanama 2023 nk’uko byatangajwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa wa NEC , Charles Munyaneza.Uyu muyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu ugiye gutorwa azasimbura Kambogo Ildephonse wegujwe na Njyanama y’Akarere ku wa 5 Gicurasi nk’uko IGIHE kibitangaza.

Kweguzwa k’uyu mugabo gufitanye isano no kutuzuza inshingano ze ahanini no zijyanye no kurengera abaturage mu bihe by’ibiza biherutse kwibasira Uburenganzira n’Akarere ka Rubavu yayoboraga muri rusange.

Munyaneza yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu 17 bamaze gutanga Kandidatire zabo kandi ko kwiyamamaza bizatangira tariki 26 Nyakanga.

Ati:” Igiteganyijwe ni uko hazabanza gutorwa umusimbura wa Nama Njyanama noneho nyuma habeho umusimbura k’umwanya w’Umuyobozi w’Akarere.Ubu abantu 17 batanze Kandidatire zabo”.

Ubuyobozi bwa NEC butangazako mu tundi turebe rwa Rwamagana na Rutsiro naho amatora ateganijwe hagati ya Kanama na Nzeri 2023.

Mu Karere ka Rutsiro, Umukuru w’Igihugu yasheshe ubuyobozi bwose nyuma y’uko buteshutse ku nshingano zabwo ahita agenda Prosper Mulinda nk’Umuyobozi w’agateganyo w’aka Karere.

I Rwamagana naho ku wa 18 Nyakanga 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yahagaritse munshingano Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.Ni nyuma yo kumara igihe kinini akurikiranwe n’Inkiko muri Dosiye irimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ntuzigere ubwira umugore wawe ibi bintu 2 kabone niyo waba umukunda cyane uzabigire ibanga

Next Story

Umsore yakoze ubukwe n’umukobwa bahuriye mu ishuri bagakundana imyaka 16

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop