Tariki ya 3.2.2023 nibwo habaye igikorwa cyo guhuza urubyiruko rwo mu Mugi wa kIgali rukora imirimo inyuranye rwiganjemo abanyonzi ,abatunganya imisatsi,abacuruza amainite n’abandi ngo basobanuri rwe amateka yaranze igihugu.
Kanyana David ukora umwuga wo gutwara abagenzi yifashishije igare yasazwe n’ibyishimo ubwo yahoberaga Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe.Kanyana yari umwe mu rubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza heza h’igihugu.
Urwo rubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto ndetse n’abandi.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, uru rubyiruko rwahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye.
REBA HANO IKIGANIRO N’UWO MUNYONZI
Barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ndetse n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe.Ubwo bari bageze mu bihe byo kubaza ibibazo, Kanyana David uhagarariye ‘Abanyonzi’ bo mu Karere ka Gasabo yagezweho, asaba gukora mu biganza bya Gen Kabarebe.
Byari nk’amata yabyaye amavuta kuri Kanyana kuko Gen Kabarebe yahise amuha ikaze, aramuramutsa, barahoberana biratinda.Abandi bayobozi barimo Minisitiri Mbabazi ndetse na Meya Rubingisa nabo bahoberanye na Kanyana.
Ikiganiro kanyana yahaye Juli Tv yahishuye General Kabarebe yamubwiye ko amukunda Ati:”yarambwiye ngo arankunda ati kandi nange ndamukunda”. Kanyana yahise asaba ko General kabarebe yareka bakaba inshuti iby’umubano wababo bigakomeza.
Guhura n’umuyobozi biraryoha kandi bikarushaho guhebuza iyo mukoranye mu ntoki ukandikisha amateka hirya no aribyo byabaye k ‘umunyonzi KANYANA DAVID.
Umwuga wose aho wava ukagera wageza nyiri kuwukora kuri byinshi cyane ndetse akaba yanabasha kungukiramo inshuti n’abavandimwe.Icyambere bisaba ni ugukora uwo mwga kinyamwuga, ukawukora uwukunze, ukawukora uwuha umwanya n’umutima , ukawukora utitangiriye itana kuburyo uwukora uteganya ko ejo cyangwa ejo bundi wazakubera imbago igufasha gukomeza kubaho neza no gukabya inzozi uba wararose kuva ukiri umwana nk’uko byagendekeye uyu munyonzi.