Ubutegetsi bwa Ibrahim Traore buri mu mazi abira

9 hours ago
1 min read

Nyuma y’icyumweru hageragejwe ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Burkina Faso, umwuka uracyari mubi mu Murwa Mukuru Ouagadougou by’umwihariko mu basirikare bakuru.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru by’imbere muri icyo Gihugu , avuga ko hari hateganyijwe inama yagombaga guhuza abayobozi bakuru n’abasirikare bakomeye ku wa 22 Mata 2025 ariko ikaza gusubikwa ndetse ikanakurwaho burundu kubera ko hari abasirikare batigeze bemera kuyitabira.

Ikinyamakuru RFI gitangaza ko hari abantu benshi baherutse kugaragara ku nzu ndangamuco ya Mogho Naaba Palace, ndetse ngo muri abo bantu hakaba hari harimo abasivile bari baraburiwe irengero.

Mu Mujyi wa Ouagadougou, tariki 24 Mata 2025, habereye inama yahuze abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Burkina Faso, akaba ari inama yari yacungiwe umutekano mu buryo budasanzwe aho hakoreshejwe imbwa zatojwe n’indege z’intambara zari muri icyo kirere cy’aho inama yaberaga.

Ubutegetsi bwa Captain Ibrahim Traore, bivugwa ko bwashyigikiye imyigaragambyo y’abaturage bamaganaga ibihugu by’amahanga birimo na Amerika, nyuma y’aho Gen Michael Langley ashyamiranye na Ibrahim Traore.

Ku wa 22 Mata ngo nibwo Leta ya Burkina Faso yaburijemo umugambi wo guhirika Traore nyuma y’amakuru bakiriye , ko byagombaga gukorwa n’abasirikare bakomeye n’abayobozi batandukanye.

Minisitiri w’Umutekano Mahamadou yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko “Abasirikare n’abahoze ari abasirikare ndetse n’ibyihebe aribo bari bashaka gukora uwo mugambi wapfubijwe”.

Mu majwi yashyizemo Captain Rene David wanagaragaje inyota yo kuyobora Burkina Faso cyane.

Igihugu cya Burkina Faso n’abaturanyi bacyo ari bo ; Mali na Niger , bamaze imyaka barwana n’imitwe ifite amatwara ya Kisilamu. Muri iyo mitwe hakaba harimo abavuga ko barwana Jihadi ndetse n’abafashwa na Al Qaida.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop