Tom Close , Jay C na Khalifan bahuje imbaraga

3 weeks ago
1 min read

Umuziki Nyarwanda wongeye kwisubiza ikuzo nyuma y’ubufatanye bwa Tom Close n’abaraperi babiri Jay C na Khalifan bagahurira mu mashusho y’indirimbo imwe ‘Agaca’.

Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda nk’uko byagaragarijwe ahatangirwa ubutumwa aho uwitwa Landrada Safali yagize ati:”Sinzi impamvu ngize amarangamutima. Iyi ndirimbo ni nziza iranteramo imbaraga ni koko byose tuzabigeraho bavuga batavuga kuba turiho si impuhwe zabo ndumva navuga noneho Amen mu nyuguti nkuru”.

Abandi batunguwe no kongera kumva Jay C mu ndirimbo dore ko yari amaze igihe asa n’ucecetse cyane atagaragara cyangwa ngo yumvikane.

Uwiyise Urungano yagize ati:”Jay C wanjye yagarutse”. Yunganirwa na Mizzo wagize ati:”Ambassador ni ibintu bye mubimurekere  ‘Best Rapper’”.

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo yumvikanisha urukundo aba bahanzi bafitiye Igihugu.

Tom Close ati:”Bavuga ko iminsi ari umwarimu mwiza kandi ko Isi idasakaye. Uwari we wese , yanyagirwa. Nabonye aho ibuye rimeneka u Rwanda rugisukuma, niyo mpamvu ntacyo wambwira ngo ki nkange”.

Bakomeje bagira ati:”Twateye imbere batuvuga, Byose tubigeraho batuvuga n’ibindi tuzabigeraho batuvuga ntuzakangwe n’uko bakuvuga”.

Tom Close yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Cinema’ yafatanyije na Tom Close. Agaca ya Tom Close , Khalifan na Jay C, yari imaze igihe hanze mu buryo bw’amajwi.

Go toTop