“Nizeyeko u Rwanda na Congo bizagira amahoro vuba” Perezida Donald Trump

12 hours ago
1 min read

Perezida wa Amerika Donald Trump yagize icyo avuga ku mutekano w’u Rwanda na Congo yemeza ko yizeye amahoro hagati yabyo. Atangaje ibi nyuma y’aho i Washington ibyo Bihugu byasinye amasezerano agize ku mahoro arambye.

Perezida Donald Trump abajijwe ku byayo masezerano, yavuze ko amahoro azaboneka binyuze mu nzira ya Politike.

Yagize ati:”Yego , ntekereza ko hari amakuru meza twumvise y’u Rwanda na Congo. Kandi ndatekereza ko amahoro agiye kuza hagati y’u Rwanda na Congo ndetse no mu bindi Bihugu bike bibakijije kandi bizaba ari byiza”.

Yatangaje kandi ko Ubuyobozi bwe buzashora amafaranga arenga Miliyari esheshatu z’amadolari mu mushinga wa “Lobito Corridor” uri muri Angola, uzafasha cyane mu gutwara amabuye y’agaciro aturuka muri Congo, Angola, n’ibindi Bihugu byinshi. Yavuze ko yifuza “gukora ibintu bikomeye ariko agaharanira ko amahoro akomeza kubaho.”

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo ni agamije kuzamura umwuka mwiza no gushakira amahoro Ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agambiriye kandi gufasha Kinshasa na Kigali kubona inyungu ku mutungo kamere w’ako karere binyuze mu bufatanye n’ishoramari rishingiye ku nyungu rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop