Felix Tshisekedi na Perezida wa Togo Faure Essozimna GnassingbĂ© bahuye ku wa 16 Mata 2025 nyuma y’aho Faure ashyizweho na AU nk’umuhuza mushya w’u Rwanda na Congo. Bakaba barahuriye i Kinshasa.
N’ubwo bahuye ntabwo higeze hatangazwa ibyo baganiriye mu buryo burambuye gusa Perezidansi ya Congo ikaba yaragaragaje ko babonanye gusa bakavugana ku mutekano muke uri muri Congo no ku gusubukura amasezerano ya Nairobi na Luanda.
Perezidansi ya Congo yagize ati:”Nyuma yo kuhagera kuri uyu wa Gatatu, avuye i Luanda Faure Essozimna GnassingbĂ© yaganiriye na mugenzi wa Felix Tshisekedi , bavugana ku buryo bwo kongera gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi – Luanda”.
Ni nyuma y’aho Perezida wa Angola akaba n’umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe JoĂŁo Lourenço yaherukaga gusezera ku nshingano zo kuba umuhuza , agaragaza ko agiye kwita ku bibazo rusange by’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.