Minisiteri y’imibereho Myiza y’abaturage n’indi miryango itanga ubufasha, batangiye gufasha abaturage bagizweho n’ingaruka z’ibiza byabaye muri Congo. Muri ibyo byatangiye gutangwa kuva ku wa 10 Mata 2025, harimo imyambaro , amafunguro n’ibindi.
Byabaye nyuma y’aho Minisitiri Aziza Munana asuriye abarwayi mu Bitaro bya Barundu aharembeye abana n’abagore no kuri Materinite ya Vijana kugira ngo arebe uko ubuzima bwabo buhagze.
Umwe mu basuwe waganiriye na Radio Okapi yagize ati:”Amazina yanjye Ntumba Joelle, ntuye i Dj’ili. Aha turi barimo kutwitaho tugahwa amafunguro n’imiti”.
Joelle akaba ari umwe mu bari kuvurirwa ku Bitaro bya Barundu birwariramo abana n’abagore.
Undi yagize ati:”Nkigera hano nta mbaraga narimfite, gusa kuva natangira gufashwa , imbaraga zaje gusa imyenda nari narateganyirije umwana wanjye ndetse n’imyenda yanjye yatwawe n’amazi”.
Ibiza byabaye muri icyo Gihugu , byegetswe kuri Leta ya Congo n’abantu batandukanye bayishinja kutita ku myubakire no kutamenya kugena aho gutura n’aho kudatura.

Abantu baguye muri uwo mwuzure barenga 33 nk’uko amakuru yagiye abitangaza.